Timaya yagiriye inama abahanzi nyarwanda ahis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Timaya yageze i Kigali mu masaha ya saa yine z'ijoro zo kuwa 23 Werurwe 2022 ahishura ko kimwe mu bintu bitumye aza i Kigali harimo ubwiza bw'abanyarwandakazi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru yakomoje ku mpamvu nyamukuru yamugize uwo ari we ahereye ku kuba yagira umuhanzi akorana nawe indirimbo mu Rwanda.

Yagize ati:'Umuhanzi wese twakorana wabinsaba kandi agakomeza gusunika ngo bibe kuko burya guhozaho no gushakisha uko byagerwaho ni byo bituma biba kandi burya amafaranga ni cyo kintu cya nyuma kiza mu bucuruzi icya mbere ni umuhate.'

Timaya yongeye kugaruka ku cyatumye aba umuherwe ati:'Gukomeza gushakisha uko byagerwaho nkakomeza nsunika cyane ni byo byangize umuherwe. Ikindi kandi burya ntabwo uzaba uzi ururimi rw'iwanyu rwonyine ngo wumve ko hari aho uzagera, abahanzi bafite gukoresha icyongereza cyane niba bifuza kugira aho bagera.'

Mu byo Timaya yagiye avuga byose kandi yagiye atanga ingero nko ku bijyanye no gukoresha icyongereza. Yagize ati: 'Njyewe natangiye ndirimba mu rurimi gakondo rw'iwacu ariko igihe natangiye gukoresha icyongereza ibintu byarahindutse cyane.'

Ku byerekeranye no guhatiriza cyangwa gushakisha uko icyo wifuza cyagerwaho, yagize ati:' Nk'ubu Buju dufitanye indirimbo yitwa 'Cold Outside' iri mu zigezweho, yari umufana wanjye ariko twarasangiye arandeshyareshya birangira dukoze indirimbo.'

Okkama uri mu bahanzi b'ikiragano gishya bazanagaraga ku rubyiniro rumwe na Timaya kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 yagize ati: 'Mu gihe gitambutse nagiye nkora semi live ariko kuri ubu nzakora live kandi nzazana n'undi muhanzi urimo kuzamuka ntekereza ko bizanyura abazitabira.'

Umuhanzikazi Bwiza nawe yakomoje ku makuru yavugaga ko yaba afitanye indirimbo na Timaya, ati: 'Nk'uko Timaya yabivuze umwegereye birashoboka ko mwakorana ariko kugeza ubu nta mushinga w'indirimbo twari dufitanye, kuba tugiye guhurira ku rubyiniro rero byo ni ibintu byanshimishije cyane.'

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kiri mu bikomeye mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2022 kizabera kuri Canal Olympia aho Timaya, Okkama na Bwiza ari bo bahanzi bazazasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10 000 Frw, 20 000 Rwf muri VIP na 350,000 Rwf  ku meza y'abantu umunani harimo n'icyo kunywa.

Timaya n'umuhanzikazi Bwiza

Bamwe mu baterankunga ba Kigali Jazz Junction

Abahanzi nyarwanda Okkama na Bwiza bategerejwe ku rubyiniro kuri uyu wa gatanu


Timaya yasezeranije abanyarwanda igitaramo cy'umuriro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115780/timaya-yagiriye-inama-abahanzi-nyarwanda-ahishura-icyamugize-umuherwe-nikirangirire-amafot-115780.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)