U Budage bwitandukanyije n'ibindi bihugu ku kibazo cy'u Burusiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'ibihugu rya G7 ku wa Gatanu ryasohoye itangazo risobanura gahunda yaryo yo gufatira u Burusiya ibihano bishya ndetse bikakaye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage, Robert Habeck, yatangaje mu cyumweru gishize ko atazigera asaba cyangwa ngo ashyigikire ko gaz na peteroli byinjizwa mu gihugu bivuye mu Burusiya bikumirwa.

U Budage bwari buherutse gusoza ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw'umuyoboro wa gaz ufite agaciro ka miliyari 11 z'amadolari wiswe 'gazoduc Nord Stream 2', wagombaga gutuma ingano ya gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage yikuba kabiri.

Robert Habeck yavuze ko peteroli na gaz bituruka mu Burusiya biramutse bikumiriwe, umutekano w'igihugu mu by'ingufu wahungabana nk'uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Ati 'Dukeneye kugerwaho n'izi ngufu kugira ngo ibiciro bidahungabana n'umutekano mu by'ingufu mu Budage ubungabungwe.'

Habeck yasobanuye ko u Budage bwatangiye kugerwaho n'ingaruka z'ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byafatiwe u Burusiya kubera intambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine ndetse izo ngaruka ziteye ubwoba mu nzego zitandukanye z'ubukungu bw'igihugu.

Umwaka ushize, u Budage bwinjije peteroli na gaz bifite agaciro ka miliyari 19,4 z'amadolari bivuye mu Burusiya, ni ukuvuga 59% by'ibyo bwinjije byose bivuye muri icyo gihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/U-Budage-bwitandukanyije-n-ibindi-bihugu-ku-kibazo-cy-u-Burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)