U Burundi bwavuze Impamvu ikomeye ituma budafungura umupaka wabwo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivugiye mu kiganiro abavugizi b'inzego nkuru z'igihugu bahaye abanyamakuru n'abanyagihugu uyu munsi kuwa Gatanu.

Ati 'Mu byo u Burundi busaba nibasanga barya bashatse guhirika ubutegetsi uno munsi u Burundi buri gusaba u Rwanda basigaye bagengwa n'amategeko mpuzamahanga reka ibyo tubitegereze. Murabizi ko hari abateye igihugu mu 2015 kandi ko igihugu cyacu cy'u Burundi kitashimishijwe na gato n'iyo myitwarire.'

Mu kiganiro abavugizi b'inzego zitandukanye za Leta y'u Burundi bagiranye n'abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ifungurwa ry'iyi mipaka ni imwe mu ngingo zongeye kugarukwaho.

Umuvugizi wa Perezida w'u Burundi, Evelyne Butoyi yavuze ko umubano w'u Rwanda n'igihugu cye ugenda ujya mu buryo kandi bikaba bigaragazwa n'uko abakuru b'ibihugu byombi bagenda bandikirana.

Yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu cye gifungure uruhande rwacyo ku mipaka igihuza n'u Rwanda kuko biri mu nyungu z'abaturage bombi.

Ati 'Mwibuke buriya mu Rwanda bafunguye imipaka bijyanye n'aho icyorezo cya COVIDâ€"19 kigeze kuko bari bihaye gahunda yo kurwanya Coronavirus. Uyu munsi bafunguye uruhande rw'u Rwanda reka natwe dutegereze niho bigana kuko aricyo twese twifuza kandi barimo barakora ibishoboka byose kugira ngo uko kugenderanirana bitere imbere.'

Kuba u Rwanda rucumbikiye abashatse guhirika Leta y'u Burundi mu 2015, ni kimwe mu byakunzwe kugaragazwa nk'impamvu u Burundi bugitsimbaraye ku gufungura imipaka yarwo.

Hashize iminsi hari ibimenyesto by'uko u Rwanda n'u Burundi biri guharanira kuzahura umubano wabyo. Igiheruka ni uko ku wa 15 Werurwe Perezida Kagame yohereje Minisitiri w'Ingabo, Gen Albert Murasira i Burundi nk'intumwa ye yihariye.

Icyo gihe Gen Murasira yagiranye ibiganiro na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ni urugendo rubaye nyuma y'uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

Umubano w'u Rwanda n'u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y'uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

Kuva icyo gihe inzego zose mu bihugu byombi zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/U-Burundi-bwavuze-Impamvu-ikomeye-ituma-budafungura-umupaka-wabwo-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)