U Rwanda rwabaye u rwa mbere muri Afurika mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwahize ibindi bihugu muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Malabo agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije kuvana abaturage mu bukene.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Gerardine avuga ko nta kwirara kuko hakiri intambwe yo gutera.

Bamwe mu bahinzi bemeza ko uburyo babona imbuto n'ifumbire kuri nkunganire ya Leta, ari kimwe mu bibafasha gukomeza kubona umusaruro.

Hari bamwe mu banyarwanda bahuguriwe mu bihugu bya Israel na Korea y'Epfo ibijyanye n'ubuhinzi, bishyize hamwe mu ihuriro Yalla yalla Group, ubu biyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubuhinzi.

U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Malabo muri Guinea Equatorial mu 2014, agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Ingingo 47 nizo zisuzumwa muri ayo masezerano, ni ingingo zigaragaza uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, kurwanya ubukene, gutanga serivisi zituma umusaruro wiyongera, ishoramari rya leta ndetse n'urwego rw'abikorera mu buhinzi n'ubworozi, uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, no kuba leta z'ibihugu bya Afurika zigomba kugera ku ntego yo gushyira amafaranga 10% y'ingengo y'imari mu buhinzi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine avuga ko ibi bituruka ku mbaraga leta ishyira mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi gusa ngo ntakwirara kuko igihugu kitaragera aho cyifuza.

Raporo ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano ya Malabo itangazwa buri mwaka, ubu ni ku nshuro ya 3 hasohoka raporo y'uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa aya masezerano.

Iyi raporo igaragaza kandi ko muri rusange covid-19 yakomye mu nkokora ibihugu bya Afurika mu buryo bukomeye hakaba hakenewe ingamba zihariye mu kuzanzamura ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byagizweho ingaruka.

RBA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwabaye-u-rwa-mbere-muri-afurika-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)