U Rwanda rwashimiwe ku buryo rwahanganye na Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga umwiherero wa 18 uhuza Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze ndetse no gufatira hamwe ingamba z'umwaka mushya.

Abafatanyabikorwa ba Leta bashimiye uko yitwaye mu guhangana n'icyorezo cya covid 19.

Dr. Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, yavuze ko uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki cyorezo bushimishije.

Ati 'Leta yakoranye neza n'imiryango ishamikiye ku Muryango w'Abibumye irebana n'ubuzima mu guhangana na Covid-19 kuko u Rwanda rufite inzego zikora neza mu gucunga neza inkunga y'iterambere.'

Rolande Pryce Uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda, yashimiye uburyo u Rwanda rwagize uruhare mu kurengera ubuzima bw'abaturage n'ibikorwa by'ubucuruzi muri ibi bihe bitari byoroshye.

Ati 'Turashimira Leta y'u Rwanda kubera uburyo yitwaye mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Nk'abafatanyabikorwa ba Leta, twabonye uko bafataga ingamba zatumye babungabunga ubuzima bw'abaturage ndetse n'ubukungu bwari bwahungabanye ubu bukaba buri kongera gusubira ku murongo, byose byavuye mu gukingira abantu benshi.'

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Leta igifite intego yo gukomeza kuzamura ubukungu n'imibereho myiza by'abaturage.

Ati 'Tugiye gukomeza kurebera hamwe uko ubukungu buhagaze n'uko burimo kugenda busohoka mu ngaruka za Covid-19, tunareba uko twakubaka ubukungu bwihanganira ibibazo nk'ibyo twagize. Turifuza iterambere ry'ubuhinzi bukozwe kijyambere, urwego rw'abikorera bagira uruhare mu buhahirane n'Akarere, guhanga imirimo, kwita ku bidukikije n'ibindi.'

Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6,8% mu 2022 na 8% mu mwaka utaha.

Abafatanyabikorwa b'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bari batumiwe muri iyi nama
Hagaragajwe uburyo abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha u Rwanda guhangana n'ingaruka za Covid-19
Ibihugu n'imiryango mpuzamahanga byari bihagarariwe
Inama ihuza Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo yabaye ku nshuro ya 18
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi yari mu bitabiriye iyi nama
Dr. Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, yashimye Guverinoma y'u Rwanda kubera uko yitwaye mu bihe bya Covid-19
U Rwanda rusanganywe umuco wo gusobanurira abafatanyabikorwa barwo urugendo rw'iterambere rwagezeho
Iyi nama yateraniye mu Karere ka Rubavu
Hagaragajwe urugendo rw'u Rwanda mu kuzamura imibereho imibereho y'Abanyarwanda muri ibi bihe bya Covid-19
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere imibereho myiza y'abaturage mu bihe bya Covid-19
Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage muri ibi bihe ubukungu bw'u Rwanda buri kuzahuka
Rolande Pryce uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda yashimye imbaraga zakoreshejwe n'u Rwanda mu guhangana n'ingaruka za Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimiwe-ku-buryo-rwahanganye-na-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)