Ubufaransa bwatangaje ko bwishe Yahia Djouadi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubufaransa bwemeje ko bwabashije kwica umuyobozi ukomeye muri Al-Qaïda muri Mali, umunya-Algérie Yahia Djouadi nk'uko tubikesha France 24. Nk'uko Ibiro Bikuru bya Gisirikare byatangaje kuri uyu wa mbere, tariki 7 Werurwe, igitero cy'ingabo za BArkhane ari na cyo cyaguyemo Yahia, cyagabwe mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira kuwa 26 Gashyantare, muri kirometero hafi 100 mu majyaruguru ya Tombouctou muri Mali. 

'Nyuma y'uko hamenyekanye ko yihishe ahazwi nk'ubuhungiro bw'abo muri Al-Qaïda, bamaze no kumenya aho ari neza, yagabweho igitero n'ingabo zirwanira ku butaka, zifatanyije n'indege (Hélicoptère) ibafasha kumenya aho aherereye neza ndetse na drone ebyiri' nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ingabo z'Ubufaransa. 

Minisiteri y'Ingabo yakomeje itangaza ko muri iki gitero babashije no gufata bugwate intwaro z'uyu mutwe wa Al-Qaïda muri Mali, izindi zirasenywa. Ibi bibaye mugihe hakiri umwuka utari mwiza hagati y'Ubufaransa n'abagize Ubuyobozi bw'agateganyo muri Mali, umwuka watumye hanatangazwa ivanwa ry'ingabo z'Ubufaransa muri Mali tariki 17 Gashyantare.

Ifoto y'umwe mu basirikare b'u Bufaransa

Source: France24, RFI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115211/ubufaransa-bwatangaje-ko-bwishe-yahia-djouadi-umwe-mu-bayobozi-bakuru-ba-al-qaida-muri-mal-115211.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)