UBUGOME i Ngoma : Umugabo yashatse gutema umugore we, amubuze atema ibitoki bye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Rwimpongo I mu Kagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumberi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukumberi, Buhiga Josue, yavuze ko uyu mugabo yashatse gutema umugore we nyuma yo gutongana no kubwirana nabi bikabyutsa amakimbirane bamaranye iminsi.

Ati 'Bari bafitanye amakimbirane ndetse n'ibibazo byabo byari byageze kuri RIB, umugore yacuruzaga ibitoki, ejo rero yari yaguze ibitoki 28, umugabo we ahageze baratongana umugabo ajya kuzana umuhoro, amubuze atemagura bya bitoki byose ku bw'amahirwe inzego z'umutekano ziratabara ziramufata.'

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane aturuka ku gusesagura umutungo, aho buri umwe ashinja mugenzi we gusesagura umutungo w'urugo.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwakomeje kugerageza guhuza impande zombi kugira ngo baganirizwe, umugabo yongera gushaka gutema umugore we, icyakora ibikorwa byo kunga imiryango ifitanye ibibazo kirakomeje muri ako Karere.

Ati 'Twari turi muri gahunda yo kwegera imiryango ifitanye amakimbirane tukayigira inama kuko hirya no hino mu midugudu irahari myinshi kandi twizera ko kuyigira inama biyifasha.'

Kuri ubu uyu mugabo yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rukumberi, mu gihe iperereza rikomeje mu kureba icyatumye ashaka gutema umugore we.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUGOME-i-Ngoma-Umugabo-yashatse-gutema-umugore-we-amubuze-atema-ibitoki-bye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)