Ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye inama n'abakinnyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere, ubuyobozi bwa APR FC wakoranye inama n'abakinnyi b'iyi kipe bibutswa intego bafite muri uyu mwaka ko ari ukwegukana buri gikombe gikinirwa.

Ni inama yabaye iyobowe n'Umuyobozi mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ibera Nyarutarama kuri Tennis Club byari mu gitondo mbere y'uko basubukura imyitozo,

Mu ijambo rye yabwiye abakinnyi ko intego nyamukuru yatumye bakora inama ari ukugira ngo bibukiranye intego bafite muri uyu mwaka w'imikino kugira ngo hatazabaho kudohoka
Ati 'ndagira ngo mbanze nshimire cyane buri wese witabiriye iyi nama, ikindi ndagira ngo tuganire ku ngingo zitandukanye ariko ziri bwibande ku ntego n'icyerekezo by'ikipe ya APR FC aho intego yacu ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ndagira ngo mbibutse ko ubwo turi aba mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko bitararangira urugamba ruracyari rwose.'

Yabasabye gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura, kubaha icyerekezo cy'ikipe no gushyira mu mutwe ko buri gikombe kizakinirwa bazacyegukana.

Ati 'Rero ndashaka ko buri wese yibuka ko ari inshingano ze kubaha no kuzirikana intego z'ikipe ya APR FC, shampiyona irarimbanyije kandi n'igikombe cy'Amahoro nacyo kiri mu nzira ubwo rero ibyo bikombe byombi n'ibindi byose byashyirwaho ngo bikinirwe, intego ni ukubyegukana.'

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 44 inganya na Kiyovu Sports ariko yo izigamye ibitego 18 mu gihe Kiyovu Sports ari 15.

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yari ahari
Adil Erradi Mohammed wa APR FC na we yari yitabiriye iyi nama
Abakinnyi batuje bakurikiranye inama



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwakoranye-inama-n-abakinnyi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)