UCL: Benzema yagaraguje agati ifaranga rya Kh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino watangiye Real Madrid igaragaza inyota y'igitego, isatira cyane izamu rya PSG byanatumye abakinnyi b'iyi kipe yo mu Bufaransa batangira gukora amakosa menshi yashoboraga kubabyarira ibibazo.

PSG yinjiye neza mu mukino nyuma y'iminota 10 y'umukino icurika ikibuga, Ibiza ibyuya ubwugarizi best Real karahava.

Binyuze ku bakinnyi barimo Klyan Mbappe, Messi, Neymar n'abandi bacanye itanura ku izamu rya Real Madrid ariko gutsinda igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

Byagezeho PSG irusha Real Madrid ku buryo bugaragarira buri wese ndetse Klyan Mbappe aza no gutsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 39 Mbappe yafunguye amazamu atsindira PSG igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Neymar wacunze uko abakinnyi ba Real Madrid bari bahagaze amucomekera umupira muremure asiga Bose bari kumwe atsinda igitego.

Aba bafaransa bakomeje gushaka igitego cya kabiri mbere yuko umusifuzi arangiza igice cya mbere ariko kirabura, ari nako Madrid ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye iyi kipe yo mu Bufaransa irangajwe imbere na Mbappe ishaka watsinze igitego kunmumota wa 53' ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Umutoza Carlo Ancelotti yakoze impinduka ashyira mu kibuga Lucas Vasquez, Rodrygo na Camavinga hasohoka Asensio, kroose na Carvajal.

Izi mpinduka Ancelotti yakoze zatanze umusaruro ugaragara kuko yatangiye gusatira izamu rya PSG ubudatuza.

Ku munota wa 60 Karim Benzema yishyuriye Real Madrid igitego ku makosa y'umunyezamu Donarrumma watakaje umupira wahise ufatwa na Vinicius awuhindurira Benzema wahise utsinda igitego.

Real Madrid yakomeje gusatira bikomeye izamu rya PSG ishaka igitego cyo kwishyura byaje no kuyihira ku munota wa 75 ubwo Benzema yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira n'ubundi waturutse wa Vinicius, Marquinhos awukoraho Benzema atsinda igitego cya kabiri.

Nyuma y'iminota ibiri gusa, ku munota wa 77 Benzema yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid nyuma y'igitutu gikomeye ubwugarizi bwa PSG bwsshyizweho, Marquinhos akora ku mupira awuhereza Benzema wahise utsinda igitego cya gatatu.

Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka, umukino urangira Real Madrid itsindiye PSG I Santiago Bernabeu ibitego 3-1, ihita inakomeza mu mikino ya 1/4 ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2 mu mikino yombi kuko PSG yari yaratsindiye Madrid mu Bufaransa igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Akayabo k'amafaranga umuherwe wa PSG Khelaifi yashoye agira abakinnyi uyu mwaka yizera ko bazamufasha kwegukana Champions League, byose Benzema abigize ubusa imbere y'imbaga y'abafana I Santiago Bernabeu.

Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye, Man. City yagiye miswinna Sporting yo muri Portugal, gusa umukino ubanza iki kigugu cyo mu Bwongereza cyari cyanyagiye ibitego 5-0, byabahesheje gukomeza muri 1/4 kirangiza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115306/ucl-benzema-yagaraguje-agati-ifaranga-rya-khelaifi-real-madrid-isezerera-psg-115306.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)