Ukraine: Umugabo numugore basezeraniye ku ru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lesya n'umugabo we Valeriy bafashe icyemezo cyo gusezerana kubana akaramata nubwo bari ku rugamba mu bukwe bwitabiriwe n'abasirikare bagenzi babo bari kumwe ku rugamba mu mujyi wa Kyiv muri Ukraine.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bwa mbere n'umunyamakuru witwa Paul Ronzheimer ukorera ikinyamakuru cy'Abadage cyitwa Bild-Zeitung yerekanaga uyu mugore Lesya yambaye impuzankano za gisirikare afite indabo mu ntoki n'ivara ku mutwe arikumwe n'umugabo we arinako abari aho bagaragaraga bishimiye kubabona basezerana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga aba bombi bari bamaze imyaka 22 babana ndetse bakaba bafitanye umwana w'umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko.

Uyu mugore Lesya yasezeye mu kazi ke yakoraga ka burimunsi maze ajya gufatanya n'abandi ku rugamba mu rwego rwo kurinda agace atuyemo kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu kwezi gushize. Aba bombi basezeranyijwe n'umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rwa Orthodox risengerwamo n'abantu batari bacye muri Ukraine.



Basezeranyijwe n'umusirikare mugenzi wabo wo mu idini rya Orthodox



Lesya na Valeriy basezeraniye ku rugamba bambaye impuzankano za gisirikare

Aya mashusho y'ubukwe bwaba bombi nyuma y'igihe gito agiye hanze yarebwe n'abarenga 1,700,000 ndetse hanatagwa ibitekerezo bitandunye by'abantu babifurizaga ishya n'ihirwe.

Src: Daily Mail & The Independent



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115220/ukraine-umugabo-numugore-basezeraniye-ku-rugamba-bambaye-impuzankano-za-gisirikare-115220.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)