Ukraine yavanyeho 'visa' ku bantu bose bifuza kujya kuyifasha kurwana n'Abarusiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku rugamba

Zelenskyy yashyize umukono kuri iryo teka rikuriraho abanyamahanga visa (uruhushya rwo kwinjira mu gihugu), rikaba ryatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, kuzageza igihe kitazwi.

Ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo icyitwa Business Standard, bivuga ko Iteka Zelenskyy yashyizeho ari iry'agateganyo kuzageza igihe hazashyirwaho Itegeko ndakuka.

Leta ya Ukraine ivuga ko abanyamahanga barimo kujya kuyifasha mu ntambara irwanamo n'u Burusiya, bashyiriweho uburyo bwo kubakirira mu mutwe udasanzwe wiswe 'International Defense Legion'.

Ibihugu bitandukanye ku Isi na byo byiyemeje guha Ukraine ibikoresho izifashisha muri iyi ntambara hamwe n'amafaranga, ari na ko bifatira imitungo y'u Burusiya n'abayobozi babwo, ndetse no kubuza Abarusiya ingendo n'ihererekanya ry'amafaranga ari mu mabanki yabo hirya no hino ku isi.

Mu banyamahanga bamaze kwinjira muri iyo ntambara harimo abaturuka mu gihugu cya Tchétchénie, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Radio y'Abafaransa, RFI, yatangaje ko hari babiri bapfuye n'abandi batandatu bakomerekeye muri iyo ntambara.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-yavanyeho-visa-ku-bantu-bose-bifuza-kujya-kuyifasha-kurwana-n-abarusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)