Umugabo udaha umugore agaciro mufata nk'injiji kuko abagore ni byose - Kazubwenge wo muri Nyakabanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kazubwenge Kayitare Joseph
Kazubwenge Kayitare Joseph

Ibi abivuga mu gihe muri iyi minsi Isi yose izirikana abagore nk'abantu bafatiye runini sosiyete.

Kazubwenge, yagize ati: 'Njyewe umugabo udaha umugore agaciro mufata nk'injiji kuko abagore ni byose. Ni bo batubyara, baduha ubuzima mbese tutabafite ntacyo twaba tuvuze twe abagabo kuko badufasha muri byinshi cyane'.

Atanga urugero avuga ko umugore imirimo akora mu gihe umugabo adahari, bibaye ngombwa ko uwo mugabo ayishyura atabona amafaranga yishyuye serivise zose umugore atanga, ndetse ko ugendeye no ku mugani uvuga ngo 'ukurusha umugore aba akurusha urugo', kuri we akumva abantu bakwiye guha agaciro ubwuzuzanye ntihagire usuzugura umugore kuko na we ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ko kuri we nk'umugore uyoboye uyu murenge ndetse n'abagize inzego z'ubuyobozi z'uyu Murenge 80% bakaba ari abagore, ngo byerekana ko umugore ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence

Ati: 'Nk'uko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ibivuga hakenewe ubwuzuzanye. Niba hano mu nzego z'ubuyobozi z'Umurenge tugeze kuri 80%, ibyo byerekana ko dushoboye. Dufatanyije na basaza bacu, abagabo bacu, twageza Igihugu cyacu kure kandi heza'.

CIP Umutanguha Epiphany wo kuri Sitasiyo ya Polisi muri Nyakabanda, na we yemeza ko umugore akwiye guhabwa agaciro, ndetse akamagana ihohoterwa ribakorerwa. Avuga ko iki ari ikibazo kikigaragara mu bice bitandukanye aho usanga abagore bahohoterwa rimwe na rimwe nti banamenye ko bahohotewe.

Ati: 'Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu baturanyi, mu muryango ndetse rikagira n'ingaruka ku miryango yacu, muri rusange abantu barahohoterwa ariko ntibabimenye. Dukwiye gufata ingamba zirwanya ihohoterwa, aho uri, aho ukorera n'aho ugenda, ndetse ugafasha uwo ubonye ko yahohotewe umugira inama, byaba ngombwa ukabimenyesha inzego zibishinzwe bitewe n'ubwoko bw'ihohoterwa ryabayeho'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugabo-udaha-umugore-agaciro-mufata-nk-injiji-kuko-abagore-ni-byose-kazubwenge-wo-muri-nyakabanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)