Umugore wa Justin Bieber yajyanywe mu bitaro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Hailey Bieber yihutanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Palm Springs muri California, aho bivugwa ko atabashaga kugenda, bikaba ari bimwe mu bizwi mu ngaruka za Covid-19 ku bantu bakuze. 

Abaganga bamukoreye ibizamini binyuranye ndetse bakaba bagira ngo barebe niba byaba bifitanye isano na Covid, dore ko mu byumweru bishize umugabo we Justin Bieber yarwaye Covid-19 ndetse bituma asubika igitaramo cye yari afite Las Vegas, ariko ubu yarakize.

Amakuru avuga ko Hailey Bieber w'imyaka 25 kuri ubu ameze neza ndetse akaba yaranavuye mu bitaro, gusa abaganga bakomeje kugerageza kureba icyaba cyarateye ubwo burwayi.


Hailey Bieber yajyanywe mu bitaro igitaraganya, harakekwa Covid-19


Source: TMZ



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115400/umugore-wa-justin-bieber-yajyanywe-mu-bitaro-kubera-ibibazo-byubwonko-abaganga-batekereza--115400.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)