Umuhanzi Clément aritegura gushyira hanze indi ndirimbo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuhanzi Nyarwanda NKUNDIMFURA NGABO Clément yiteguye gushyira hanze indi ndirmbo nyuma ya 'Wirinde' yakoranye na Jackson.

Umuhanzi NKUNDIMFURA NGABO Clément uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo nyuma ya 'Wirinde' yakoranye na Jackson.

Uyu muhanzi uzwi ku izina rya NGABO Clément yavutse ku wa 03 Ukuboza 2003, atangira gukora umuziki kinyamwuga mu mpera za 2021.

Aganira n'Ikinyamakuru Inyarwanda yasobanuye uko yatangiye uru rugendo.

Yagize ati: 'Natangiye umuziki mu buto bwanjye; byaje kurushaho ubwo ninjiraga mu mashuri nkajya nkunda kuririmbira abandi bakambwira ko ndirimba neza.'

Uyu muhanzi ukiri muto avuga ko iyo habonekaga amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye, yihutiraga kuririmba kandi  abamukurikiye bakanyurwa biciye mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi.

Clément yagarutse ku nyota yahoranye yo gukora indirimbo ze.

Ati: 'Iteka nahoraga numva nshaka gushyira hanze indirimbo ariko nk'umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ntibinyorohere. Nyuma nibwo naje kubigeraho nkora indirimbo yanjye ya mbere nise 'Wirinde' mfatanyije na Jackson.'

Uyu muhanzi kandi avuga ko n'ubwo amasomo amutwara umwanya munini, yitegura gushyira hanze indirimbo nshya.

Yagize ati: 'Nyuma ya 'Wirinde' niteguye gukomeza gushimisha abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho hari indi ndirimbo mu bihe bya vuba nimbohoka gato nzashyira hanze.'

Clément asoza asaba abakunzi be kumushyigikira avuga ko nawe yiteguye kubashimisha.

Ati : 'Ndi gukora cyane ngo mbahe ibintu byiza, bibafasha. Bantege amatwi kandi banyitege kuko ntaguhagarara, ndacyakomeje kujya mbere. Byose mbikora ku bwabo, ndabakunda cyane kandi n'Imana irabakunda.'

 



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-clement-aritegura-gushyira-hanze-indi-ndirimbo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)