Umuhanzikazi Bwiza umaze mu muziki gihe gito yatangiye gusekerwa n'amahirwe Ari muri uri ruganda rwa Muzika Aho yatangiye kugenda atsindira ibihembo gake gake nyuma y'igihe gito atangiye kuririmba.
Mu gihe benshi hari hitezweko bahanzi nka Ish Kevin , Okkama, ndetse na Confy, aribo bari buze kwegukana igihemo muri Consumer Choice Awards, ibirori byabereye muri Marriot Hotel, Bwiza yaje gutungura abantu mu gihe hatangazwaga ko ariwe wegukanye iki gihembo.
Uyu muhanzikazi ukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya KIKAC music yaje gutwara igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka aho yahatanaga na Ish Kevin, Okkama, Confy, ndetse na Chriss Eazy.
Uyu muhanzikazi Bwiza akaba yarakoze indirimbo nyinshi ariko akaba yaraje gukora indirimbo yiswe Available ikaba yaratumye azamura urwego rwe mu ruganda rwa Muzika y'u Rwanda.
Nubwo bwose Uyu muhanzikazi yegukanye kino gihembo abantu bakomeje kwibaza nimba koko yari agikwiriye ,kuko kuri ubu niwe ufite indirimbo yarebwe n'abantu bake mubo bahatanaga bose kuko nkubu Amashu ya Chriss Eazy yarebwe n'abarenga 1,400,000, Amakosi ya Ish Kevin yarebwe nabagera ku 997,000.
Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-bwiza-umuziki-utangiye-kumusekera-ish-kevin-yatashye-amaramasa/