Umucuruzi w'Umurusiya, Alex Konanykhin, yatanze akayabo ka 1.000.000 y'amadolari yo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, ubwo Uburusiya bwari bukomeje gutera Ukraine.
Inyandiko yashyize kuri LinkedIn yari iherekejwe n'ifoto ya Putin n'amagambo agira ati "Wanted: Dead or Alive. Vladimir Putin for mass murder.".
Konanykhin yanditse kuri LinkedIn ati: "Ndasezeranya kuzishyura amadorari 1.000.000 abofisiye (bubahiriza inshingano zabo z'itegeko nshinga, bazata muri yombi Putin nk'uwakoze ibyaha by'intambara hakurikijwe amategeko y'Uburusiya n'amahanga."
Putin ntabwo ari perezida w'Uburusiya kuko yaje ku butegetsi biturutse kuri Operasiyo idasanzwe yo guturika kw'amazu y'amagorofa mu Burusiya, hanyuma arenga ku Itegeko Nshinga akuraho amatora anyuze mu muco kandi yica abamurwanyaga."
Uyu mucuruzi yongeyeho ati: "Njye nk'Umurusiya n'umuturage w'Uburusiya, mbona ko ari inshingano zanjye mu korohereza Uburusiya kwitandukanya n'ubunazi. Nzakomeza ubufasha bwanjye kuri Ukraine mu bikorwa by'ubutwari bwo guhangana n'igitero cy'ubuhotozi cya Putin".
Ijambo ry'ikirusiya Orda risobanura "horde", agatsiko k'abakora ibikorwa bya kinyamaswa.
Alex Konanykhin ninde ?
Nk'uko bigaragazwa n'ikinyamakuru The Washington Post cyo mu 1996, Alex Konanykhin yize mu Ishuri Rikuru ry'Ubugenge n'ikoranabuhanga rya Moscou mbere yo kurivamo afungura koperative y'Ubwubatsi. Nyuma yagiye mu bundi bucuruzi, nk'amabanki, ububiko n'imitungo itimukanwa.
Mu 1992,yabaye umwami mu bucuruzi, amasosiyete ye yari afite agaciro ka miliyoni 300 z'amadolari. Ndetse yari mu ntumwa za mbere za Perezida w'Uburusiya, Boris Yeltsin i Washington muri uwo mwaka.