Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura imiturire mu bice bya Muhima na Gatsata - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka (RLMUA), kigaragaza ko hejuru ya 61 ku ijana by'abaturage ubu batuye mu buryo bw'akajagari.

Uburyo bushya bwo gutuza abatuye mu buryo budakwiye bwamaze gutangira ku bari baturiye ruhurura ya Mpazi, mu Karere ka Nyarugenge, aho abaturage batanga ubutaka bukubakwaho inzu ziberanye n'icyerekezo bakazituzwamo. Bivuze ko batimurwa ahubwo bubakirwa izindi nzu nziza.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatangarije The New Times, ko kugeza ubu inzu 37 zimaze kubakwa mu gihe izindi 56 zicyubakwa.

Ati 'Inzu zamaze kuzura zituzwamo imiryango 37. Tuzakoresha ubu buryo mu kubigeza n'ahandi hatuwe mu kajagari'.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko mu Mujyi wa Kigali wose Akarere ka Nyarugenge gafite umubare munini wabatuye mu buryo budakwiye. Yongeyeho ko umujyi urimo gusesengura uburyo hari ibice bya Gatsata ndetse na Muhima, nabyo byakorwamo gahunda yo gutuza neza abatuye mu buryo budakwiye. Ibi bikazakorwa bigendanye n'igihe ingengo y'imari izabonekera.

Mpabwanamaguru avuga ko ari uburyo bwiza bwo kuzigama ubutaka, gutuza abantu benshi ku butaka buto ndetse hanasaguke ubutaka bwashyirwaho ibindi bikorwaremezo.

Umujyi wa Kigali ku bufatanye na sosiyete y'Abasuwisi, SKAT Consulting ltd, ufite umushinga wo kubaka inyubako nshya eshatu zigezweho zizatuzwamo imiryango 83 ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge.

Imirimo yo kubaka inyubako ya mbere yiswe 'Block A' yatwaye miliyoni 250 Frw, ikaba igiye gutuzwamo imiryango 27 mu gihe izindi nyubako ebyiri ziswe 'Block B na Block C buri imwe izatuzwamo imiryango 28.

Izi nyubako zije zisanga indi imwe yuzuye itwaye miliyoni 100 Frw yatujwemo imiryango icumi yari ituriye iyi ruhurura ya Mpazi.

Igishushanyo mbonera cy'uko izo nzu ziba ziteye gikorwa bafatanyije n'abaturage bazazituramo, bakavuga uko bifuza ibyumba byaba bimeze, cyangwa ubwiherero, yaba ari nk'umuturage wari ufite inzu y'ibyumba bitandatu, bitanu cyagwa bine na saloon agahabwa uburenganzira bwo kubivunjamo inzu ebyiri aramutse abishaka.

Ubu buryo bwo gutuza neza abari batuye mu buryo budakwiye bwanakozwe mu Biryogo, Agatare na Rwampala, aho byatwaye miliyoni 10 z'amadolari, hakaba haratujwe neza abaturage 26 000.

Bikaba bigiye no gukorwa mu tundi tugari 10 twa Nyarugenge, utugari dutatu twa Kicukiro ndetse na tubiri twa Gasabo. Ibi bituma hashyirwa ibikorwaremezo nk'amazi, imihanda, uburyo bwo kwirinda Ibiza, amashanyarazi n'ibindi bituma imibereho y'abaturage ihinduka yaba mu kuvugurura inzu zabo no gukora ubucuruzi.

Abaturiye ruhurura ya Mpazi batangiye gutuzwa neza mu buryo bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kuvugurura-imiturire-mu-bice-bya-muhima-na-gatsata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)