Umunsi  wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports inganyije na Etoile de l'Est igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Ngoma ho mu ntara y'i Burasirazuba, ubwo amakipe yari mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yavunikishije Manace Mutatu Mbedi asimburwa na Mico Justin.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, dore ko ku mpande zombi bose bakiniraga mu kibuga hagati gusa ikipe ya Rayon Sports niyo yageragezaga gusatira ikipe ya Etoile de l'Est.

Amakipe avuye kuruhuka, rutahizamu wa Rayon Sports Mael Dindjeke yayiboneye igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Rayon  Sports izwi nka Gikundiro ntiyacitse intege kugeza ku munota wa 70 nibwo kapiteni Muhire Kevin yayibonye igitego kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikorewe myugariro Mackenzie Nizigiyimana.

Iki gitego ntabwo Rayon Sports yabashije kukirinda kuko ku munota wa 90, Etoile de l'Est yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Samuel Chukwudi nyuma y'ikosa ryari rikozwe naba myugariro.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije  myugariro wayo Niyigena Clément wahise asimburwa na Habimana Hussein bakunda kwita Eto'o.

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n'amanota 34 mugihe  andi makipe nka APR FC na Kiyovu SC ari ku mwanya wa mbere ziyirusha amanota 10 kuko zo zifite amanota 44.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru,  ikipe ya Police FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police yatsindiwe na Usengimana Danny naho As Kigali itsindirwa na  Hussein Shabalala.

I Rubavu ikipe ya Etincelles yatsinze Espoir FC  ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Usabimana Olivier ndetse na Nshimiyimana Abdou.

Uko imikino y'umunsi wa 20 yagenze:

Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
APR FC 2-0 Gasogi utd FC
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Musanze FC 1-2 SC Kiyovu
Etoile de l'Est 1-1 Rayon Sports
Police FC 1-1 AS Kigali
Etincelles FC 2-0 Espoir FC

The post Umunsi  wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-usize-rayon-sports-itsikiriye-i-ngoma-police-fc-na-as-kigali-zigabana-amanota/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-usize-rayon-sports-itsikiriye-i-ngoma-police-fc-na-as-kigali-zigabana-amanota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)