Umunyabugeni Tuyizere yamuritse ibihangano bikangurira Abanyafurika gufatanya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabugeni Tuyizere Jean Noel bamwe bazi nka Tdjano yamuritse ibihangano mu rwego rwo gushishikariza Abanyafurika gushyira hamwe, ari nabyo byabageza ku iterambere. Ibi bihangano biri mu bwoko bw'amashusho akoze mu ruvange rw'amarangi.

TUYIZERE yize ku ishuri rya Nyundo kuva mu 2016 kugeza mu 2018, ari nabwo yatangiye gushushanya yifashishije amarangi.

Uyu munyabugeni yiga mu mwaka wa gatatu mu Buhanzi, muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye.

Ku wa 5 Werurwe 2022, nibwo TUYIZERE yatangiye igikorwa cyo kumurika ibihangano yakoze muri iki gihe cya Covid-19, muri Kigali Public Library ku Kimihurura. Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizasozwa ku wa 19 Werurwe 2022.

TUYIZERE yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko ibihangano ari kumurika byubakiye ku buzima bw'umunyafurika.

Akomoza ku kuba hari abica ejo heza h'abana babo batabateganyiriza, nubwo hari ababikora neza.

Uyu munyabugeni avuga ko Umunyafurika akwiye kugira ubumuntu bumutandukanya n'abandi, akongeraho ko ibihangano akora bitavuga ku buzima bwe, ahubwo yahisemo kubyita 'African Soul' avuga ku budasa bw'Abanyafurika

Yagize ati: 'Icyatumye ntegura kumurika ibi bihangano ni uko dukwiye guhuza nk'Abanyafurika, kuko dufite urugendo rumwe kandi rudusaba gufashanya, duteza imbere ibyacu nk'Abanyafurika kuruta uko twakomeza kugendera ku banyamahanga.'

Akomeza agira ati: 'Muri rusange, ubutumwa bwa mbere buri muri ibi bihangano ni ukudutera imbaraga nk'Abanyafurika ko twagira byinshi dukora biduteza imbere nk'iy'indi migabane.'

TUYIZERE yavuze ko yishimiye uko iki gikorwa cyageze, kuko yari amaze imyaka ibiri agerageza gubishyira mu ngiro.

Yagize ati: 'Ndishimye! Ubu byabaye mbona abantu banshyigikira, urumva n'iby'agaciro.'

 

 

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/umunyabugeni-tuyizere-yamuritse-ibihangano-bikangurira-abanyafurika-gufatanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)