Umunyarwanda wari impunzi muri Uganda yasanzwe mu nzu ye yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yavuze ko uyu Munyarwanda bamusanze yapfiriye mu nzu kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022.

Yagize ati 'Polisi y'i Katwe yamusanze uyu munsi (10/03/2022) yapfuye bikekwa ko yishwe.'

ASP Luke Owoyesigyire yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wasanzwe mu nzu iherereye i Kakaijo muri Namasuba.

Ati 'Ibyasanzwe mu nzu byose, biri gukorwaho iperereza.'

Umuyobozi wo mu nzego z'ibanze muri aka gace, yabwiye SoftPower dukesha aya makuru ko basanze hari ibimenyetso ku mazuru bigaragaza ko ashobora kuba yishwe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Munyaneza Emmanuel wari impunzi muri Uganda kuva 2018 akaba yari yaranahawe irangamuntu y'ubuhunzi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umunyarwanda-wari-impunzi-muri-Uganda-yasanzwe-mu-nzu-ye-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)