Umuraperi Masho Mampa na bagenzi be bagera kuri babiri baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba umugabo ufite inkomoko mu Butaliyani.
Masho Mampa na bagenzi be bibye uwo mugabo amafaranga ndetse n'ibyangobwa bye, nuko nyuma baza kumwaka amafaranga kugira ngo agomboze ibyo byangombwa bye.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu nk'uko Polisi yataye muri yombi abo bagabo ibitangaza.
SP Bonaventure Twizere Karekezi, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba yatangaje ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'uwibwe.
Uyu mugabo wibwe yahamagaye Polisi ayitabaza, aho yavugaga ko yibwe n'abantu nuko abo bantu bakaza kumusaba amafaranga.
Bwa mbere yabanje gusabwa ibihumbi 200 Frw ngo asubizwe ibyangombwa bye byari byibanywe n'amafaranga 150 000 Frw. Nyuma yo kuyabohereza avuga ko bongeye kumuhamagara bamubwira ko hakenewe andi ibihumbi 50 Frw kugira ngo abishyikirizwe.
Uwo mugabo ngo yasabye Masho Mampa na bagenzi be ko bahurira muri Mbugangari akabaha ayo mafaranga ibihumbi 50 Frw bari bamwatse, gusa ariko uwo mugabo wari wibwe ntago yaje wenyine dore ko yazanye n'abapolisi bagihita bata muri yombi Masho Mampa na bagenzi, aho banafatanywe ibihumbi 113 Frw.
SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba abasaba kubireka, kuko nta cyiza kibivamo uretse gufungwa.
Kugeza ubu abatawe muri yombi bamaze gushyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe iperereza ku byaha bakekwaho.
Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Masho Mampa yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize yari yarangije igihano cy'imyaka ine yari yakatiwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Source : https://yegob.rw/umuraperi-ukomeye-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi-kubera-ubujura/