Umutozwa Rayon Sports n'uwa Police FC bahuye n'insanganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatoza b'ikipe ya Rayon Sports na Police FC ntibagendekewe neza n'uyu wa Kane, ubwo bajyaga kureba umukino w'igikombe cy'Amahoro wa Musanze FC n'Intare ariko bagorwa no kwinjira umwe ajya kuwurebera inyuma ya senyenge.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022 ubwo Intare FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze ry'igikombe cy'Amahoro 2022, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.

Ntabwo byagendekeye neza aba batoza kuko bari bagiye gutaha batarebye uyu mukino warangiye ari 3 bya Musanze FC ku busa bw'Intare FC zahise zisezererwa ku giteranyo cy'ibitego 4-1.

Iyi Stade iri mu kigo cya IPRC Kigali, kwinjiramo mu kigo byari byemewe ariko wagera kuri Stade aho abantu binjira kugira ngo bicare barebe umupira bakabazwa itike.

Umutoza wa Police FC, umwongereza FranK Nuttall ubwo yari ageze kuri Stade ashaka kwinjira ngo ajye kwicara imbere, yabajijwe itike arayibura, yabwiwe ko adashobora gukandagizamo ikirenge atishyuye, kwinjira byari ibhumbi 2.

Uyu mutoza nyuma y'umwanya utari muto, yaje kwinjira muri Stade aho bivugwa ko yaje kwishyura ubundi arinjira akurikirana umukino.

Jorge Paixão, umunya-Portugal utoza Rayon Sports yahuye na we n'izi nsanganya ubwo na we yabazwaga itike akayibura.

Nyuma yo kubwirwa ko adashobora kwinjira muri Stade atishyuye, yavuze ko adashobora kwishyura maze umupira awukurikiranira hanze ya senyenge cyangwa uruzitiro rw'ikibuga, abazi aho ikibuga cya Cricket giherereye, niho yazengurutse ajya kwicara akurikirana umupira atuje.

Si ubwa mbere umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira muri Stade asabwa itike kuko ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w'umunsi wa 19 nabwo uyu mutoza yasabwe itike, abwirwa ko agomba kwinjira yishyuye, icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gutaha.

Jorge Paixão (wambaye amadarubindi) yakurikiranye umukino yicaye ku kibuga cya Cricket



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutozwa-rayon-sports-n-uwa-police-fc-bahuye-n-insanganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)