Urayeneza Gérard yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa aza kujurira icyo cyemezo.
Urayeneza wakekwagaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by'amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.
Kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranweho kimwe na bagenzi be barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho.
Aba bareganwaga na Urayeneza bari barakatiwe imyaka umunani y'igifungo.
Urukiko kandi rwahamije umwe mu bareganwaga n'aba bagabo icyaha cya Jenoside akurwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bityo akatirwa imyaka 25.
Ku bijyanye n'imibiri Urayeneza yashinjwaga guhisha, urukiko rwagendeye ku buhamya bw'uwahoze ari Burugumestiri Habiyambere Alphonse, wavuze ko imibiri yabonekaga itahitaga ishyingurwa ahubwo amabwiriza yo kuyishyingura yatangwanga n'ubuyobozi bw'icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Nsengiyaremye Elise wabaye umuyobozi ndetse akaba n'umuyobozi w'urukiko Gacaca ku rwego rwa Karambo, wagiye uvugwaho guhisha amakuru ya Urayeneza yabaga yatanzwe mu gihe cy'Ikusanyamakuru, urukiko rwasanze igihano cyatanzwe n'urukiko rwo ku rwego rwisumbuye rutarabashije kureba neza ibijyanye n'ubuhamya no kubuhuza n'ibimenyetso bitangwa hagamijwe kureba ibyashingirwaho hatangwa ibihano, bityo urukiko rusanga nta bimenyetso ntashidikanywaho byatuma ahamwa n'iki cyaha.
Munyampundu Leon Alias Kinihira we yahamijwe icyaha cya Jenoside mu byaha bibiri yari akurikiranyweho kubera ko mu rukiko Gacaca yemeye ko yishe umuntu akamuta mu musarane, ahabwa igihano cy'imyaka 12 ndetse akaba yaranatunze imbunda nk'uko abatanze ubuhamya bose bagiye babihurizaho ko bajyaga banamubona kuri bariyeri ziciweho abatutsi.
Kubera ko icyaha cya Jenoside gihanishwa igihano cya burundu ndetse akaba yari yaragihawe n'urukiko rwo ku rwego rwisumbuye akaba kandi yarafashije urukiko mu rubanza, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy'imyaka 25.
Muri uru rubanza kandi abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa dore ko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenosodi banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.
Mu iburanisha ryo kuwa 11 Mutarama 2022 Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumuha igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y'abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.
Icyo gihe yasabye urukiko kudaha agaciro ibyo abatangabuhamya bamushinjaga bavuga kuko hari n'abamushinjuraga ariko nyuma bakongera bakamushinja.
Mu gihe Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y'urukiko, bavuga ko bashutswe ku byo bamushinje byose.
Yavuze kandi ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw'imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo ahubwo avuga ko mu bamushinja harimo abahawe amafaranga kugira ngo bamushinje bityo asaba ko ibivugwa nabo byose byateshwa agaciro.
Kugeza ubu Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri gereza ya Muhanga aho yari yakatiwe gufungwa burundu mu gihe abandi bari bakatiwe gufungwa imyaka umunani ndetse bacibwa n'indishyi z'impozamarira na Mbonezamusaruro kuri bamwe.
Source : https://imirasire.com/?Urukiko-rwagize-umwere-Urayeneza-Gerard-wahoze-ayobora-Kaminuza-ya-Gitwe