Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiturire, Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Félix ukurikiranyweho icyaha cya ruswa afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ni nawo mwanzuro wafatiwe Mugisha Alexis Emile baregwa hamwe.
Nshimyumuremyi Felix yagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo,Kuwa Kane w'icyumweru gishize,aho yasabwe guhita afungurwa kuko afunzwe azira akagambane.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu muyobozi na mugenzi we bafungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko bugikora iperereza, ku cyaha cya ruswa bakurikiranyweho.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa 25 Gashyantare 2022 aho afunganywe n'undi witwa Mugisha Alexis Emile we yari yafashwe mbere ye gato mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022.Aba bombi Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cya Ruswa.
Mu bisobanuro Nshimyumuremyi Felix yahaye urukiko,ahakana icyaha cya Ruswa ahubwo avuga ko yagambaniwe bikomeye n'uwitwa Kalisa Eric Salongo,umukozi w'isosiyete yitwa SEE FAR HOUSING Ltd yakoranaga na Mugisha.
Nshimyumuremyi Felix avuga ko nta Ruswa yasabye ko nta niyo yafatanywe akavuga ko niba uwayifatanywe ayiyemerera kandi ko urukiko ruramutse rusanze icyo cyaha kimuhama ari we ukwiye kucyiryozwa kuko acyiyemerera.
Mugisha Alexis Emile ubushinjacyaha bufata nk'umuhuza mu cyaha cya Ruswa aburana yemera icyaha akemera ko yafatanywe amadolari 10,900$ ariko yari yahawe 15,000$ agasobanura ko yafashwe ashyiriye Ruswa umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshimyimuremyi Felix.
Mu bisobanuro bitangwa na Nshimyumuremyi, avuga ko bitumvikana ukuntu yagize uruhare mu gukora icyo cyaha kandi ucyemera asobanura ubwe igihe yakiriye iyo ruswa n'aho yayakiye.
Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority utuye Kicukiro mu Kagarama,asobanura ko Mugisha nta bimenyetso yeretse Urukiko byerekana koko ko yari amushyiriye ruswa saa cyenda z'ijoro,cyane ko mu kuburana atagaragaje ko hagati aho bari bavuganye uko bari buhure ngo ayimuhe cyangwa ngo abe yanamutumyeho undi muntu ngo ayimushyire.