Urutonde rw'ibihugu bifite ibitwaro kirimbuzi byahindura isi umuyonga mu kanya gato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimwe mu bihugu byigamba ko bifite ibitwaro bya kirimbuzi, ibindi bibyibitseho mu ibanga bidashaka kwerurira isi, mu gihe hari ibindi bikibigerageza. Hari ibihugu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro kirimbuzi, ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni kimwe mu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro bya kirimbuzi. Igeragezwa ryabyo rya mbere, ryakozwe tariki 16 Nyakanga 1945, ndetse u Buyapani kugeza n'ubu burakibasirwa n'ingaruka z'ibisasu bibiri bya kirimbuzi byatewe muri iki gihugu bikozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu kiri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

2. U Burusiya

Igihugu cy'u Burusiya, nacyo ntigishidikanywaho kuba gifite ibisasu kirimbuzi. Byageragejwe bwa mbere tariki 29 Kanama 1949, kandi iki gihugu cyagiye kirangwa n'ubushotoranyi bugaragaza ko kihagazeho, kitahangarwa n'ikindi gihugu na kimwe kuri iyi si. U Burusiya kandi, ni igihugu cyamaze gutangaza ko kiteguye igihe cyose haramuka hari ukinishije kubagabaho igitero. U Burusiya buri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

3. U Bwongereza

U Bwongereza, nabwo mu buryo budashidikanywaho bwibitseho ibitwaro kirimbuzi bya rutura, ndetse byageragejwe bwa mbere tariki 3 Ukwakira 1952. Ni kimwe mu bihugu bidakunda kugaragaza ubushotoranyi ariko gihora kiryamiye amajanja kuburyo nta kindi gihugu cyarota kikigabaho igitero. U Bwongereza buri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

4. U Bufaransa

U Bufaransa nabwo bufite ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse tariki 13 Gashyantare 1960, habayeho igikorwa cyo kubigerageza. Iki gihugu cyo ku mugabane w'u Burayi, ni kimwe mu bihugu usanga bitera inkunga ibihugu biri mu ntambara, kandi ntawapfa guhirahira atera u Bufaransa kuko bizwi ko bibitseho ibitwaro bya kirimbuzi. U Bufaransa buri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

5. U Bushinwa

U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere muri Aziya gifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi. Nta muntu wahangara iki gihugu, kandi uwagishotora wese aho barwanira nta n'akatsi kazahasigara. U Bushinwa bwagerageje bwa mbere ibitwaro kirimbuzi tariki 16 Ukwakira 1964. U Bushinwa buri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

6. U Buhinde

U Buhinde bwagerageje ibitwaro byabwo bya kirimbuzi tariki 18 Gicurasi 1974. Ntabwo bikunze kubaho ko u Buhinde bushotora ibindi bihugu, ariko nta n'ikindi gihugu cyahangara abahinde, kuko bizwi mu buryo bweruye ko bibitseho ibi bitwaro bya rutura. U Buhindi ntiburi mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

7. Pakistan

Tariki 28 Gicurasi 1998, nibwo Pakistan yagerageje ibitwaro byayo bya kirimbuzi. Ni kimwe mu bihugu byihagazeho, bidahangarwa n'amahanga abonetse yose. Pakistan ntiri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

8. Koreya ya Ruguru

Koreya y'Amajyaruguru, iri mu bihugu bizwiho ubushotoranyi no kwishongora cyane. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y'Amajyepfo, ni bimwe mu bihugu bidacana uwaka n'iki gihugu ariko kuba ntacyo bagitwara, ni uko bazi neza ko gifite ibitwaro bya Kirimbuzi. Tariki 9 Ukwakira 2006 nibwo bakoze igerageza rya mbere ry'ibitwaro byabo bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru, ntiri mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

9. Israel

Israel ni igihugu kidahangarwa, ariko kandi kidapfa kwerura ko gitunze ibitwaro bya kirimbuzi kuko hataranagaragazwa ingano y'amatoni yabyo iki gihugu kibitse. Hari abashakashatsi batandukanye ariko bagiye bagaragaza ko Israel ifite ingano nini cyane y'ibitwaro bya kirimbuzi bihishe mu mutamenwa. Kuko batanapfa kubyerura, Israel nayo ntibarizwa mu mubare w'ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi byasinyanye amasezerano yo kudaterana no gufatanya gukumira ibindi bihugu bishaka kwigwizaho ubu bwirinzi.

10. U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya

Ibihugu bigize umuryango wa NATO ( North Atlantic Treaty Organization ) byahawe ibitwaro kirimbuzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo bihugu ni U Bubiligi, u Budage, U Butaliyani, U Buholandi na Turikiya. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye ibi bihugu ibitwaro kirimbuzi ariko hari icyo babakinze gikomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu kidasanzwe, gifite ikoranabuhanga rihambaye kuburyo n'ibisasu bya kirimbuzi bafite birinzwe, uwabigwaho akaba ntacyo yabimaza atabanje guhabwa uburenganzira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu bitanu nabyo, byabasha gukoresha ibyo bitwaro bya kirimbuzi bibanje gusaba amakode (authorization codes) mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Urutonde-rw-ibihugu-bifite-ibitwaro-kirimbuzi-byahindura-isi-umuyonga-mu-kanya-gato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)