USA: Umuramyi Uwimana Jeannine yibukije abant... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwimana Jeannine abarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi 'Buffalo Suburban' riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Leta ya New York mu mujyi wa Buffalo. Kuva mu mwaka wa 2005 ubwo yatangiraga umuziki kugeza uyu munsi, Uwimana amaze gushyira hanze imizingo y'indiri ibiri (2), ubu ageze kure urugendo rwo gutunganya Album ya 3.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwimana yagize ati: 'Natangiye umuziki mu mwaka w'2005. Naririmbaga mu matsinda y'abana bato. Nyuma, naje gukomereza muri Korali y'abantu bakuru kugera 2013.' Mu 2014 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye nyuma yo kujya kure ya Korali ye ku bw'impamvu z'ubuzima aho yaje kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Uwimana afite ntumbero yo kwamamaza ubutumwa bukiza imitima

Abahanzi afatiraho icyitegererezo yavuze ko ari Phanuel Bigirimana, Uwera Sarah ndetse na Yvonne Uwase. Twamubajije amakorali akunda, avuga ko ari Ambassadors of Christ, Intwari za Kristo y'i Musanze ndetse na Yesu Araje Family Choir yo kuri LMS Kamukina. Yavuze ko nta gahunda afite yo gucogora ahubwo ngo arakomeje cyane.

Uwimana yavuze ko amajwi y'iyi ndirimbo ye nshya yafatirwa na PC Records ariko indirimbo igatunganirizwa (Mastering) mu Rwanda mu Ishusho Studios kwa Nicolas. Yavuze ko impamvu yabyo ari uko studios zo muri Amerika ziri ku rwego rwiza ziba zihenze cyane kandi mu Rwanda bakora ibintu byiza ku biciro bidakanganye.

Muri iyi ndirimbo ye nshya "Nakwitura iki?", Jeannine Uwimana aragira ati "Hari icyo numva nifuza kukubaza mwami wanjyr ko ngucumuraho kenshi nkakubababaza ngakora ibyangwa namaso yawe arko ukangirira neza reka nkubaze yesu we ese nzakwitura iki. Nakiwitura iki Yesu we ,Nakwitura iki mwami we kungirira neza bukira bugacya ataruko ngutunganiye ataruko ari ikiguzi nguha byose ni ku buntu ese nakwitura iki?

Uburinzi bwawe yesu buhora buri kuri jye umba hafi igihe cyose simpungabane iimpuhwe zawe nzibona kenshi unkorera ibitangaza ijisho ryawe rimporaho ese nzakwitura iki. Dukwiye kujya dushima Imana uko bwije uko bucyeye kuko turiho kubwuburinzi bwayo iturindira muri byinshi impanuka indwara zibyorezo ntacyo twakwitura yesu we akira iyi mitima..."


Uwimana Jeannine yashyize hanze indirimo "Nakwitura iki"

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NAKWITURA IKI?" YA JEANNINE UWIMANA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115193/usa-umuramyi-uwimana-jeannine-yibukije-abantu-ko-babeshejweho-nubuntu-bwimana-mu-ndirimbo--115193.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)