Wema Sepetu yanenze iby'igihembo yahanywe na Diamond Platnumz nk'abahoze bakundana bakunzwe (Best Ex Couple Award) kuko atazi icyo bagendeyeho.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo uyu muhango wabaye muri Tanzania, harimo couple zitandukanye, uretse iya Diamond na Wema, harimo n'iya Diamond na Zari, Vanessa Mdee na Jux n'izindi.
Iki gihembo cyaje kwegukanwa na Diamond na Wema Sepetu bakanyujijeho mu mu myaka yatambutse.
Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, nyuma yo guhabwa iki gihembo yavuze ko ntacyo yakivugaho kuko atazi neza icyo abateguye ibi bihembo bagendeyeho.
Ati "ntacyo mfite cyo kuvuga. Ni ikihe gisobanuro cy'abatandukanye beza? Ni ibihe bagendeyeho kugira ngo babahitemo? Ntabwo navuga ko nababaye cyangwa nabyishimiye. Ibyabaye hagati yanjye na we byarabaye. Biri mu hahise, dukomeza ubuzima. Ni ukuri twari dukunzwe na buri umwe ubwo twakundanaga n'ubu wasanga ari yo mpamvu dutsindiye iki gihembo."
Mu magambo ye Diamond Platnumz akaba yashimiye Wema bahoze bakundana ndetse asaba abahungu gukomeza kubana neza n'abo batandukanye.
Ati "mbere na mbere ndashaka gushimira uwahoze ari umukunzi wanjye (Wema), ndashaka kandi guha ubutumwa abavandimwe bacu b'abahungu kugumya kubana mu mahoro n'iyo batandukana. "
Wema Sepetu w'imyaka 31 na Diamond Platnumz w'imyaka 32 bakanyujijeho mu rukundo, muri 2011 Wema yakoze filime yise "Super Star" yagarukaga ku buzima bwe mu rukundo na Diamond Platnumz, baje gutandukana Diamond ahita yikundanira Zari baje kubyarana abana 2.