Yabyaye umukobwa ahita amwica abitewe nuko yashakaga kubyara umuhungu. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Pakistani haravugwa inkuru ibabaje y'umugabo ufunzwe akekwaho kwica uruhinja (umukobwa) Nyuma Yuko weyashakaga kubyara umukobwa.

Shahzaib Khan Ari mu maboko ya Police Nyuma Yuko bivuzwe ko yarashe umukobwa we wari amaze iminsi 10. Uyu mugabo bivugwako yarashe uyu muziranenge inshuro 5 zose bikamuviramo kwitaba Imana.

Uyu mugabo wari amaze imyaka 2 ashinze urugo, avugako yishe uyu mwana kuko atifuzaga imfura yumukobwa ngo ahubwo yashakaga ko umwana wa mbere aza Ari umuhungu.

Amakuru avugako umugabo yahunze urugo akimara kumenya ko umugore we atwite umukobwa. Khan yaje kugaruka mu rugo nyuma yiminsi 10 umugore we amaze kwibaruka.

Khan yasabye umugore we ko yamuha umwana akaba amuteruye, maze nuko kumwihererana agahita amurasa agapfa.

Mu icyo gihe Khan agerageza kwica umukobwa we, munzu iwe harimo bene wumugore we ndetse nabo habuze gato ngo abarase.

Muramu wa Khan witwa Hidayatullah agira ati 'nagerageje kurwana ngo mubuze kurasa umwana gusa yahise antunga imbunda ndetse abwira nabari Aho bose ko bagomba kwegerayo cyangwa akabarasa. Ibi byatumye rero birangira Khan arashe umwana ntawumukomye mu nkokora.

Bivugwako Khan yarashe umwana Kuwa 07/03/2022, ahita atabwa muri yombi agerageza gutoroka ndetse kimwe mu bihano ashobora gufatirwa harimo no kunyongwa (kumanikwa) ku karubanda.



Source : https://yegob.rw/yabyaye-umukobwa-ahita-amwica-abitewe-nuko-yashakaga-kubyara-umuhungu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)