Mu gihe bimaze kuba umuco ku isi yose gutwika cyane cyane kubera ifoto, bisaba ko ujya ahantu buri wese atazi cyangwa se atapfa kwigeza.
Umukobwa uzwi cyane ku rubuga rwa Instagram ukomoka muri Hong Kong, yahanutse ahita apfa, ubwo yari arimo gufatira agafoto ka selfie ku gasongero k'isumo.
Uyu mukobwa witwa Sofia Cheung w'imyaka 32 y'amavuko, yafashe umwanzuro wo kujya gufatira agafoto hejuru ku gasongero k'isumo ry'amazi riherereye mu misozi ya Pineapple, yuje ubwiza kuko ariho akazuba karasira.
Ntago ifoto yahiriye uyu mukobwa kuko yaje gutsikira ahita ahanuka ku mpanga y'umusozi ari kwifata selfie ngo akunde yemeze bagenzi be.
Inshuti ze zikibona ibibaye, zihutiye guhamagara umurongo w'ubutabazi, Sofia yihutanwa kwa mu ganga, gusa yitaba Imana ataragezwayo.
Si uyu muko wo muri Hong Kong byari bibayeho gusa, kuko no mu mwaka wa 2020, undi mugore wo muri Turkey, yahanutse ku musozi wa metero 100, arimo gufata ifoto.