Yize mu Buhinde bazi ko yiga ubucuruzi nyamar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwibutso ni umwe mu bakinnyi b'imena muri filime 'Impanga' ya Bahavu Usanase Jeannette uzwi nka Kami. Mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize iyi filime itambuka kuri Youtube no kuri Televiziyo Rwanda, abakinnyi bayikina bagiye guhabwa ibihembo.

Ni mu birori bikomeye bizabera kuri Masterpiece ahahoze hitwa Sar Motors, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Kugeza ubu, abakinnyi bakina muri iyi filime bagiye kumara ukwezi kurenga bahatanye mu matora ari kubera kuri INYARWANDA aho abafana babo babatora umunsi ku munsi.

Amajwi y'aya matora ni kimwe mu bizashingirwaho mu kwemeza umukinnyi uhiga abandi. Kugeza ubu, Urwibutso Pertinah uzwi nka Lidia ni we uyoboye abandi mu cyiciro cy'abakobwa [Best Actress] bakina muri iyi filime, aho afite amajwi 3, 940.

Muri filime 'Impanga', Urwibutso ni umukobwa udashobotse, ufite icyo benshi bazi nka munyangire. Ni umwana uba mu kwaha kwa Nyina, ku buryo icyo Nyina ashaka nawe ari icyo ashaka.

Bahuriye ku mugambi wo gukora igishoboka cyose kugira ngo ubukwe bwa James na Kami ntibuzatahe. Urwibutso ni imfura mu muryango w'abana batatu.

Amashuri abanza yize ahitwa kwa Butera, icyiciro rusange yiga kuri APADE. Yize mu mashami atatu, asoreza ayisumbuye mu Imibare, Ubukungu na Computer Science.

Atangiye kwiga Kaminuza abo mu muryango we bashakaga ko yiga ibijyanye n'ubushabitsi, by'umwihariko Se yashakaga ko azajya amufasha mu gucuruza n'ibindi bishamikiyeho. Igihe cyarageze, uyu mukobwa aza kubona Buruse yo kujya kwiga mu Buhinde.

Mu gihe cy'imyaka itatu yamaze muri iki gihugu, Urwibutso yigaga ibijyanye n'amahoteli, ni mu gihe umuryango we wari uzi ko yiga ibijyanye n'ubucuruzi.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Urwibutso yavuze ko yakuze ashaka kwiga ibijyanye no guteka ku buryo yumvaga muri we ari inzozi ashaka kurotora.

Akavuga ko ageze mu Buhinde yahinduye ibyo yari yagiye kwiga yirinda kubibwira umuryango we kugira ngo batamubuza gukurikira inzozi ze.

Ati "Muri Kaminuza nize ibintu bijyanye no guteka cyane ko njya kujya kwiga iwacu banyohereje ngiye kwiga 'business' ariko ngezeyo ndabindura mpita njya mu bya Hoteli birimo no guteka. Ni ibintu rero nkunda, nkunda guteka cyane."

Muri iki gihe ni umukozi wo mu rugo ahazwi nko muri Vision City, aho akora mu ngo eshatu, abatekera amafunguro anyuranye.

Uyu mukobwa yavuze ko akazi akora akishimiye, kandi ko iyo abwiye abantu ko ari umukozi wo mu rugo batungurwa, ariko ngo niko kamutunze buri munsi.

Urwibutso avuga ko ubwo yagarukaga mu Rwanda, umuryango we utahise wakira ukuntu yahinduye amasomo yagombaga kwiga akiga ibijyanye no guteka.

Ku buryo Se yamubajije ati "Abandi babyeyi bazajya bavuga ngo [..] nanjye nindangiza mvuge ngo umwana wanjye ni umutetsi."

Uyu mukobwa ariko avuga ko umuryango we waje kubona ko ibyo yize bifite isoko, ubwo yabonaga akazi ko gukora muri Rwandair n'ahandi.

Asobanura ko gukunda guteka byaturutse ku gukurira iruhande rwa Nyina amubona ateka, impumuro yo mu gikoni no kwifuza kumenya uko azajya atekera umugabo we.

Ati "Nakudanga impumuro yo mu gikoni sinkubeshye kuva icyo gihe cyose. Ikintu cyatumaga nshaka kujya kwiga guteka ni impumuro yo mu gikoni. Nakuze ndi inyanda mu kurya, rimwe na rimwe banankubitira kurya ariko iyo nabaga ndi mu gikoni naravugaga nti yewe naririye mu gikoni byarangiye. Urumva nakundaga igikoni kugira ngo bitaza gutuma ndya kurya."


Yakabije inzozi zo gukina muri filime:

Urwibutso yavuze ko akunda umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette ku buryo guhurira muri filime 'Impanga' nawe ari ugukabya inzozi.

Akanavuga ko mu minsi ya mbere atorohewe no gukinana nawe biturutse ku kuntu yamufataga. Yavuze ko hari agace yigeze gukina asuka amazi kuri Bahavu bamusubirishamo inshuro zigera kuri eshatu bitewe n'uko yabikoraga mu buryo batashakaga.

Uyu mukobwa yavuze ko gukina adahuza na Kami muri filime, bituma buri gihe yakira ibitekerezo by'abantu bamubwira ko batishimiye uburyo akina, bakamundagazaho ibitutsi.

Akavuga ko na Nyina ubwe ajya amushishikariza kwiyunga na Kami muri filime. Muri iki gihe Lidia ni we uyoboye abandi mu cyiciro cy'amatora. Yashimye abantu bose bakomeje kumushyigikira yaba abo azi n'abo atazi.

Uretse gukina muri filime 'Impanga', uyu mukobwa anakina muri filime 'Isi Dutuye' yamuhaye kumenyekana. Lidia avuga ko hari abantu bamwandikira bamubwira ko amajwi menshi ahabwa n'abantu ari abamubwira ko bari kumutora bitewe n'uburyo yitwaye muri filime 'Isi Dutuye'.

Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye muri filime 'Impanga' 

Urwibutso yavuze ko kuri we yakabije inzozi nyuma yo guhurira muri filime na Usanase Bahavu Jeannette yakuze akunda 

Urwibutso yavuze ko yakuze akunda kwiga guteka, kubera kumara igihe kinini ari kumwe na Nyina amureba uko ateka 

Uyu mukobwa yavuze ko yamaze imyaka itatu mu Buhinde iwabo bazi ko yiga ibijyanye n'ubucuruzi nyamara yarahinduye yiga ibijyanye no guteka


Urwibutso yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu bamutuka biturutse ku kuntu akina muri filime 'Impanga' abangamira Kami

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA URWIBUTSO PERTINAH UZWI NKA LIDIA MURI FILIME 'IMPANGA'

 

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYAFILIME 'IMPANGA' LIDIA AGARAGARAMO

 ">

IMYITEGURO Y'AHAZABERA GUTANGAIBIHEMBO 'IMPANGA SERIES AWARDS' IGEZE KURE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115770/yize-mu-buhinde-bazi-ko-yiga-ubucuruzi-nyamara-yiga-guteka-urwibutso-umukinnyi-uyoboye-aba-115770.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)