Yverry, Buravan, David Bayingana mu byamamare... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, nibwo Rutanga Eric usanzwe ukinira Police FC yakoze ubukwe na Umunyana Shamsa Sultan, basanzwe babana ndetse banafitanye umwana w'umukobwa.

Ibirori byo gusaba byabaye mu masaha ya mu gitondo, naho gufata amafoto no kwiyakira biba saa Munani byose bikaba byarabereye i Kanombe mu nzu mberabyombi ya Queen Land Park.

Ubukwe bwa Rutanga na Umunyana bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Abahanzi, Abakinnyi b'umupira w'amaguru n'abanyamakuru.

Mu muhango wo gusaba Rutanga yari agaragiwe n'umunyamakuru David Bayingana (yari Parrain), yambariwe n'abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Biramahire Abeddy wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Umuhanzi Yverry wari wamwambariye mu gusaba, yaje kuririmba muri recption (kwiyakira).

Inshuti magara ye, Yvan Buravani na we yatshye ubu bukwe, yaje kuvuga ko mbere yo kuba umuhanzi yari umukinnyi akinana na Rutanga ariko bajyana no kuririmba, gusa ngo ntazi uko yaje kureka kuririmba.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsa basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi basanzwe babana nk'umugabo n'umugore ndetse bafite umwana w'imfura w'umukobwa witwa Isimbi Taalian.

Rutanga yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC, Rayon Sports yabereye kapiteni na Police FC akinira magingo aya.

Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga bwo gutera imipira y'imiterekano, akunda kwitabazwa cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi, ndetse akaba yari kumwe na Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Umunyamakuru David Bayingana yari yabaye Parrain wa Rutanga

Rutanga n'abasore bari bamwambariye barimo abahanzi n'abakinnyi ba ruhago

Umuhanzi Yverry yaririmbye muri ubu bukwe

Yvan Buravan yaririmbye muri ubu bukwe

Rutanga yasabwe kuririmbira umugore we mu bukwe

Rutanga n'umugore we bacinye akadiho

Rutanga na Umunyana bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito babana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115217/yverry-buravan-david-bayingana-mu-byamamare-byatashye-ubukwe-bwa-rutanga-eric-115217.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)