Zuje impanuro nurukundo! Niyo Bosco yasoje g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 23 Mutarama 2022, nibwo Niyokwizerwa Bosco umaze kwamamara mu muziki w'u Rwanda nka Niyo Bosco yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo zigize EP ye mu cyo yise ibyumweru bitandatu bya Niyo ari naryo zina rya EP [6weeksofiNiyo].

Yahereye ku ndirimbo 'Ese urankunda' akomereza ku ndirimbo 'Abanyamabara', 'Babylon', 'La Jolie Femme', 'Urwandiko' ndetse na 'Urugi' ari nayo ya nyuma.

Izi ndirimbo zuje impanuro, zivuga ku rukundo n'ubuzima busanzwe. Nko mu ndirimbo 'Urwandiko' yishyira mu musore wasigaye mu cyaro akaganyira mukuru we wagiye mu Mujyi gushaka ubuzima yamara gutengamara akibagirwa ivuko rye.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati 'Muvandimwe wanjye twasangiye ubuto ariko nyuma ukarenga ukambera gito; dore nkwandikiye uru rwandiko, icyo ngusaba ni ukurutekerezaho. Amakuru yanjye nta kigenda, ayawe yo nirirwa nyumva, usibye na njye ntawe utayazi.'

'Data na mama baragutashya cyane. Inshuti n'abavandimwe nabo ni uko wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba, icyizere ni cyose aracyategereje yirirwa ambaza aho wagiye kandi warasize ufashe irembo uzi ko na Mama yagwije imikenyero.'

Mu ndirimbo 'La Jolie Femme' aririmba urukundo hagati y'abakundana. Akishyira mu mwanya w'umusore wasaye mu nyanja y'urukundo akagaragariza umukunzi ko ari byose kuri we.

Uyu muhanzi watangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020, hari aho aririmba agira ati 'Jye sinabona ukuruta…Gukunda sinarikubibasha…Ubu ndaryohewe, agatoki ku kandi.'

Niyo Bosco aherutse kubwira INYARWANDA ko indirimbo ziri kuri EP yazanditse ashingiye ku bitekerezo yagiye ahabwa n'abakunzi be, ariko hazanumvikanaho indirimbo z'ubuzima busanzwe amenyereweho.

Ati '…Twari dufite gahunda yo gukora indirimbo zijyanye n'urukundo n'imibanire y'abantu. Zivuga ku rukundo mu bisanzwe ariko dushingiye ku nkuru baduhaye cyangwa badusabye gukoraho, rero tuzagenda tubigaragaza uko iminsi ishira.'

Akomeza ati 'Kuri Ep hariho indirimbo enye zijyanye n'urukundo hanyuma hakaza n'izindi ebyiri zivuga cyangwa zijyanye na bwa buzima njya ndirimba, indirimbo zifasha abantu. By'umwihariho iyi Ep ijyanye no guhindura, nashatse kuririmba no ku bandi nk'uko 'Ese urankunda' imeze.' 

Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Urugi' 

Niyo Bosco yasoje gusohora indirimbo esheshatu zigize EP ye ya mbere

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ESHESHATU ZIGIZE EP YA NIYO BOSCO

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUGI' YA NIYO BOSCO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115167/zuje-impanuro-nurukundo-niyo-bosco-yasoje-gusohora-indirimbo-zigize-ep-video-115167.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)