A$AP Rocky umukunzi wa Rihanna witegura kwiba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rihanna na A$AP Rocky bari bamaranye iminsi mu biruhuko mu gihugu cya Barbados. Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege ataha, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kurasa umuntu.

Rocky ubundi wiswe n'ababyeyi Rakim Mayers, kuwa 06 Ugushyingo 2021 yashinjwe icyaha cyo kwibasira umuntu akoresheje imbunda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 nibwo Rocky yatawe muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'umutekano zirimo urw'iperereza na polisi ya leta ya Los Angeles nk'uko NBC News yabitangaje.

Nk'uko kandi iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, uwibasiwe yavuze ko Rocky yaje amwegera ku muhanda afite imbunda mu ntoki akamurasa inshuro eshatu kugera kuri enye isasu rimwe rikamufata mu kiganza.

Uku kuraswa ntabwo kwari kwarigeze kuvugwaho mu itangazamakuru nk'uko NBS yabitangaje. Forbes Magazine yo ikomeje kugerageza kuvugana n'abavugizi ba Rocky nyuma yuko atawe muri yombi ngo bumve icyo babivugaho. 

Mu mwaka wa 2019 Rocky yari yatawe muri yombi aranafungwa mu gihugu cya Sweden azizwa guhohotera umuntu nyuma y'uko yishoye mu mirwano.

Rocky n'ushinzwe umutekano we baje guhamwa n'icyaha ariko ntibagira igihano bahabwa cyeretse iyo aba yari insubira cyaha muri icyo gihugu.

Icyo gihe kandi Rocky yari yisobanuye avuga ko yarimo yitabara. Perezida Donald Trump ashingiye ku mashusho yafashwe, yemeje ko ibyo Rocky yakoze byari bikwiriye.

Mu kwezi kwa Mutarama 2022 ni bwo A$AP Rocky na Rihanna batangaje ko bitegura imfura yabo. Mu cyumweru gishize ubwo Rihanna yaganiraga n'ikinyamakuru gikomeye mu mideli yatangaje ko yishimira Rocky kuko umubano wabo ushingiye ku kubwizanya ukuri kandi ko yishimira kuba ari kumwe nawe mu buzima asigaje ku isi bwose.

A$AP Rocky yatawe muri yombi

Ntabwo hatangajwe aho A$AP Rocky yakoreye icyaha 

A$AP Rocky atawe muri yombi habura iminsi mbarwa ngo we na Rihanna bibaruke imfura

Uwibasiwe na A$AP Rocky yatangaje ko yarashwe nawe inshuro ziri hagati y'eshatu n'enye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116505/aap-rocky-umukunzi-wa-rihanna-witegura-kwibaruka-yatawe-muri-yombi-igitaraganya-116505.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)