Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw'imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.
Aba basoje amasomo bahuguwe mu gukora imbata z'inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n'imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z'ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry'imishinga y'ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y'ubwubatsi (construction project management).
Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, yavuze ko bareba cyane ku cyuho kiri ku isoko ry'umurimo bagategura amahugurwa agamije kukiziba ku bari muri uwo mwuga.
Ati 'Twebwe tureba icyuho gihari tugategura amahugurwa agamije kukiziba, nk'ubu mu Rwanda hari kubakwa ikiraro cyo mu kirere kandi nta ba enjeniyeri babyo tugira, ni yo mpamvu tukibibona twahise dutumira abahanga muri byo bo mu kigo MIDAS cyo muri Korea y'Epfo baza gatanga amahugurwa kugira ngo Abanyarwanda biyungure ubumenyi bwo gukora inyigo z'ibiraro.'
Yavuze ko kuba abahabwa amahugurwa yo mu mwuga ari abarangije kwiga icyiciro cya Kaminuza cyangwa abari mu kazi bidasobanuye ko za Kaminuza zidatanga ubumenyi bukwiye.
Ati 'Hari abavuga ko Kaminuza zitigisha nk'uko bikwiye ariko njyewe sinemeranya na bo. Kaminuza ziba zakoze akazi kazo neza ariko kandi murabibona ko ikoranabuhanga riba ryihuta kandi ntabwo dufite ubushobozi bwo kuba Kaminuza zacu zigendera kuri uwo muvuduko niyo mpamvu amahugurwa nk'aya aba akenewe.'
Yakomeje avuga ko mu banyeshuri bari kurangiza ugereranyije no ku isoko ry'umurimo ahanini harimo n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane ko rigenda ritera imbere uko bwije n'uko bukeye.
Yavuze ko Nziza Training Academy bafite ibyemezo mpuzamahanga bibemerera gukoresha zimwe muri porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu gukora inyigo z'imishinga ikomeye y'ubwubatsi (CAD, CAE, CAM and BIM Technologies)
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ya Nziza Training Academy harimo abasanzwe bari mu mwuga n'abakirangiza amashuri makuru na za kaminuza. Bagaragaza ko bahabwa ubumenyi bubafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi bitandukanye n'ibyo biga muri za Kaminuza nk'uko Girbert Irakoze wize ibijyanye no gukora imbata z'inzu yabigarutseho.
Ati 'Mu by'ukuri ibyo twiga ku ishuri usanga bitandukanye n'ibyo duhura na byo ku isoko ry'umurimo kuko usanga bigenda bihinduka bijyanye n'aho iterambere rigeze. Muri Nziza baguhugura bigendanye n'ibikenewe ku isoko kandi duhabwa n'umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo twiga.'
Umuyobozi w'ihuriro ry'ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika (FAEO), Eng. Papias Kazawadi yasobanuriye abasoje amahugurwa ko kwiga ari uguhozaho, abasaba ko kugira ubumenyi bidahagije ahubwo bagomba kubishyira mu bikorwa.
Ku ruhande rwa Minisiteri y'Uburezi, Umujyanama Mukuru wa Minisitiri mu bya tekinike, Pascal Gatabazi, yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi byo guhugura abanyeshuri bagisoza za kaminuza n'abari mu murimo bifasha cyane kubahuza n'isoko ry'umurimo cyane ko hatangirwa amasomo atandukanye n'ayo mu ishuri.
Yasobanuye ko amashuri icyo akora ari ugutanga ubumenyi bw'ibanze bitewe n'uko ahanini hagenda havuka imirimo mishya bigendanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga. Akaba ari ho yahereye ashima ubuhanga Nziza Training Academy iri kugenda izana mu Rwanda ku rwego ruhanitse.