Abakoresha basabwe kwimakaza ikoranabuhanga ryorohereza abakozi mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku hazaza h'umurimo ku Isi iri kwihuta mu by'ikoranabuhanga. Ni inama yateguwe ku bufatanye bw'ikigo cyo mu Rwanda gitanga ubujyanama n'amahugurwa cya 'Eagle Capacity Building'.

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b'ibigo ndetse n'abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye birimo amabanki n'ibigo by'ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Eagles Capacity Building Centre, Havugimana Francine yavuze ko bateguye iyi nama mu rwego rwo kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa ariko mu nyungu z'umukozi kandi bikazamura n'umusaruro atanga mu kazi.

Yavuze ko uyu munsi iyo urebye usanga imikorere iriho hari aho izitira umukozi kandi ntibinatume atanga umusaruro mu buryo bukwiye.

Ati 'Uyu munsi twaganiriye ku ikoranabuhanga ariko mu bundi buryo. Tumaze igihe dukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufasha ikigo, kuri iyi nshuro twaganiriye ku buryo ryafasha umukozi kugira ngo atange umusaruro kuko iyo murebye uburyo bw'ikoranabuhanga buri mu bigo ni ubufasha gufasha mu bijyanye n'ibaruramari ariko usanga nta buryo buhari bufasha umukozi gutanga umusaruro no gukura ndetse zigafasha mu mibereho myiza y'umukozi.'

Yavuze ko uyu munsi usanga hari umubyeyi usabwa kujya gukorera ku kazi kandi wenda amaze igihe gito abyaye bigatuma abikora kubera kubura amahitamo, mu gihe iyo yemererwa gukorera mu rugo akegera n'umwana we byari gutuma atanga umusaruro kurushaho.

Ati 'Umubyeyi ashobora kwicara ku kazi agakomeza gutekereza kuri wa mwana uri mu rugo bakamubwira ati 'ararize' ariko amasomo twigiye muri COVID-19 twabonye ko gukora bidasaba kuba wicaye mu biro, ko ahubwo ari ugukorera ku mihigo tukanoza uburyo bwo gukora kandi tukishyiriraho intego n'ikoranabuhanga rifasha abantu gukorera aho baba bari hose.'

Havugimana yakomeje avuga ko inama nk'iyi izajya iba buri mwaka, igatumirwamo abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanya. Buri mwaka hazajya haganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Nyuma y'iyi nama abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bavuze ko hari byinshi bungutse birimo no kumva ko ikoranabuhanga rikwiye no kwifashishwa mu ruhande rwo guteza imbere imikorere y'abakozi.

Umukozi mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO, Eligious Mazimpaka yavuze ko byamaze kugaragara ko umukozi ashobora gukoresha ikoranabuhanga agatanga umusaruro bitabaye ngombwa ko ahora mu biro.

Ati 'Byose ni imyumvire ntabwo tureba amasaha wakoze tureba umusaruro watanze, mu gihe cya COVID-19 twarabibonye twese. Muzi ko amashuri yafunze muri icyo gihe ariko ntabwo akazi kahagaze abarimu bakomeje gutegura bakajya bigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umusaruro wo rwose uriyongera ntabwo ari ukwicara ahubwo igifite agaciro ni aho uri hose urakora iki? Ntabwo umusaruro uva mu kwicara mu biro, ahubwo aho uri hose wifashishije ikoranabuhanga watanga umusaruro.'

Umuhanga mu by'imicungiro y'abakozi n'ubuyobozi bw'ibigo akaba n'umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama, Dr John Opute yavuze ko abakozi badakwiye gutinya imikoreshereze y'ikoranabuhanga ngo bumve ko ari ikintu kije kubatwara akazi.

Yavuze ko umukoresha n'umukozi bakwiye kubona ikoranabuhanga nk'uburyo bwaje bugamije kuborohereza akazi.

Ati 'Ntabwo muzabura akazi kanyu kuko mukwiye kumva ko ikoranabuhanga ari ikintu gishobora gutuma unoza ibyo wakoraga ndetse byaba ngombwa ukajyanwa no gukora mu bindi. Bifite inyungu ku ruhande rwa buri wese, hari akazi kazakomeza gukenera kuba hari abantu bagakora, hari igihe tureba ikoranabuhanga mu nzira z'ikintu cyaje kudusimbura ariko ntiturirebe mu buryo budufasha kunoza akazi.'

Ahazaza h'umurimo mu Rwanda no ku Isi, hashingiye ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane cyane mu rubyiruko kuko ubushakashatsi ku ishusho y'umurimo mu Rwanda bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) mu gihembwe cya gatatu cya 2021, bwerekana ko abari ku isoko ry'umurimo ari 7.749.905, muri bo 46,9% ni urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ahazaza h'umurimo mu Isi iri gutera imbere mu by'ikoranabuhanga.
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Eagles Capacity Building Centre, Havugimana Francine yavuze ko abakoresha bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye gushyiraho imikorere ifasha abakozi gutanga umusaruro
Jane Ntunde ukora muri Eagles Capacity Building Centre yavuze ko inama nk'izi bazajya bazitegura mu buryo ngaruka mwaka
Umuhanga mu by'imicungire y'abakozi n'ubuyobozi bw'ibigo, Dr John Opute yavuze ko ikoranabuhanga ryiza ari irigirira akamaro abakozi n'abakoresha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-basabwe-kwimakaza-ikoranabuhanga-ryorohereza-abakozi-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)