Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basabwa kwimakaza Ubunyarwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, aho nyuma yo gusura urwibutso basobanuriwe amateka y'u Rwanda, uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi babo bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y'abatutsi bazize Jenoside iharuhukiye.

Gasana Ndoba wabaye Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, niwe watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda kuva mbere y'Ubukoloni, ku mwaduko wabwo ndetse na nyuma yabwo n'uko haje kwimakazwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu musaza wahirimbaniye uburenganzira bwa muntu imyaka myinshi yasabye abakozi bakora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd kwimakaza ubumwe birinda amacakubiri aho ava akagera kuko ariyo yoretse u Rwanda.

Ati 'Mwe muri hano nabonye abenshi mukiri bato, uru Rwanda nimwe muzarwubaka, kandi ntabwo mwarwubaka mudashyize hamwe. Iby'amoko ntaho byageza, mubiziririze.'

Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Muhimuzi Mugisha Daniel, yavuze ko iyo urebye mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kuko abantu bigishijwe urwango n'amacakubiri nabo bakemera kubyimika.

Muhimuzi yahaye impanuro abakiri bato abasaba kwirinda ikintu cyose cyabaganisha kuri iyo migirire igayitse yo kuvangura no kubiba amacakubiri.

Ati 'Abakiri bato bafite uruhare rukomeye mu kubaka indangagaciro z'ubumwe, ubumuntu, guha agaciro undi no kubana. Bakubaka sosiyete Nyarwanda izira ivangura n'umwiryane.'

Mugisha Daniella w'imyaka 21, ukora muri Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd yavuze ko impanuro yahawe zatumye yongera gusubiza amaso inyuma akareba ku nshingano zikomeye afite zo kubaka igihugu cye.

Ati 'Iyo twumva abakuru batubwira amateka yaranze u Rwanda, banatubwira ko urubyiruko rwayagizemo uruhare runini. Imbaraga dufite ni nyinshi kandi twigishijwe ko dushobora kuzikoresha mu kubaka igihugu cyacu. Njyewe nk'umuntu ukiri muto, nkwiriye kuba urugero rwiza mu bakora ibyiza.'

Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Amafoto: Kwizera Emmanuel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-mayfair-insurance-company-rwanda-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)