Abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango w'Afurika (EAC) bashyizeho imirongo migari igera kuri ine igamije kugarura amahoro n'umutekano mu burusasirazuba bw'igihugu kinyamuryango gishya Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Inama nto yiga ku mutekano yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta,ari nawe uyoboye uyu muryango EAC kuri ubu,ibera I Nairobi aho yahuje perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Yoweri Museveni wa Uganda na Maj. Gen Évariste Ndayishimiye w'Uburundi.
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yahagarariwe muri iyi nama ku bibazo by'umutekano muke uvugwa muri Congo , na Minisitiri w'ubuanyi, Dr. Vincent Biruta.
Itangazo ryasohowe nyuma y'inama, rigaragaza ko abakuru b'ibihugu babwiwe neza iby'umutekano muke uvugwa mu gihugu cy'abaturanyi cya DRC.
Rigaragaza ko nyuma y'ibiganiro mpaka byabaye mu mwuka mwiza wuje umutuzo, kugirango habungwabungwe umutekano n'iterambere mu burasirazuba bwa Congo,ari uko aba bategetsi batumira bagenzi babo batabonetse kuzicarana ubutaha bagasangira ibitekerezo kuri iki.
Abakuru b'ibihugu kandi bemeranijwe kuzaha ikaze ubushishozi bw'imiryango yigenga irimo , ubunyamabanga bukuru bwa UN n'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, ubunyamabanga bwa ICGLR n'ubwa EAC nk'uko byasabwe na DRC.
Bemeranijwe kuzatumira abahuza mu biganiro byo kugarura umutekano muri Congo barimo Amerika n'Ubufaransa bazfasha mu gukurikiranira hafi niba ibyo ibihugu bizaba byiyemeje bibishyira mu bikorwa uko bikwiye.ariko bagakurikiranwa na Perezida Kenyata by'umwihariko.
Inama yumvikanye ko Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ariwe uzajya ategeka akanahuza ibiganiro bya politikihagati y'imitwe yitwaje intwaro na Goverinoma ya DRC igihe bibaye ngombwa.
Mu bidi iyi nama y'abakuru bibihugu bya EAC bagezeho n'uko ibiganiro bya Congo n'ubuyobozi bw'imitwe ikorera muri iki gihugu bizatangira vuba hashoboka kugirango intambwe yambere yo kugarura amahoro mu karere iterwe.
Abakuru b'ibihugu babwiwe ko Perezida wa Congo azatumiza inama y'ubugenzuzi kuri uyu wa, 22nd Mata, 2022.
Abaperezida kandi biyemeje gutangira kwihutisha umugambi wo gushyiraho ingabo zihuriweho mu karere zizifashishwa mu gusenya udutsiko twitwaje intwaro dukomeza kuzengereza abaturage muri Congo no kwigomeka ku butegetsi bwa bimwe muri ibi bihugu.
Guhura kw'aba bakuru b'ibihugu bya EAC kwanzuye ko imitwe yitwaje intwaro muri Congo yose yahabwa amahirwe mu biganiro bigamije amahoro nta mananiza abayeho kugirango bizorohe mu kumenya ninde,ararwanira iki?
Utazakora ibyo asabwa , bizahita bitanga umurongo ko imitwe y'abanyekongo yitwaje intwaro yose irwanira ubusa kandi izahita isenywa ntayandi mananiza, maze abandi basubizwe mu bihugu baturutsemo
Abakuru b'ibihugu muri EAC bemeranijwe ko DRC ihita itangira igikorwa cyo gushyiraho umutwe w'ingabo uhuriweho kandi ugahita utangira imirimo yawo mu maguru mashya.
Inama nk'iyi izongera guterana nyuma y'ukwezi kumwe gusa,bareba aho imyazuro bemeranijwe igeze yubahirizwa.