Abamamaza imiti irimo iyitirirwa ko yongera imbaraga mu gutera akabariro baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muburo uje nyuma y'aho hamaze igihe humvikana abantu bamamaza imiti irimo n'ivugwa ko itera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro n'ivura ubugumba n'uburemba n'indi.

Ubwo hamurikwagwa ibyavuye mu bugenzuzi bw'iminsi ibiri bwari bugamije kureba ibicuruzwa biri ku isoko bitujuje ubuziranenge, bwakozwe na RIB na Polisi ndetse na FDA, byagaragaye ko hari abacuruza imiti itujuje ubuziranenge babeshya ko ivura indwara runaka.

Ushinzwe Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, Lasare Ntirenganya, yavuze ko ubu bugenzuzi bwakorewe mu turere twose uko ari 30 anashimangira ko muri iki gihe hari abamamaza imiti n'inyongeramirire kandi bitemewe.

Yagize ati 'Navuga ko mu miti hari iyo duherutse gufata; igitangaje hari uwo twafashe witwa umuti ariko dusanga ufite 'alcool' yo ku kigero cya cyenda ariko ugasanga bavuga ko ari umuti uvura umunaniro cyangwa kanseri ya prostate.'

Yakomeje avuga ko kwamamaza imiti n'inyunganiramirire n'ibiribwa byanyuze mu ruganda bitemewe.

Uduce tugera kuri 430 ni two twagenzuwe harimo inganda n'ahacururizwa imiti n'ibindi biribwa. Hagaragaye inganda 99 zidafite ibyangombwa bizemerera gukora n'ibiribwa bigera ku 196 bitarandikwa muri iki kigo n'amoko 172 y'ibicuruzwa byarengeje igihe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamamaza-imiti-irimo-iyitirirwa-ko-yongera-imbaraga-mu-gutera-akabariro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)