Abanyamadini bibukijwe inshingano zabo mu rugendo rw'isanamitima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda ntibiyumvishaga uburyo mu nsengero hashobora kwicirwa abantu cyangwa abayita abakozi b'Imana bakijandika mu bwicanyi ari na byo byatumaga abatutsi bahungira mu nsengero no muri za Kiliziya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi myumvire yahinyujwe n'umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Uruhare rwabo rwagaragariye mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y'ababahigaga nyamara babahungiyeho.

Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n'abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo.

Umukozi muri Ibuka ushinzwe Ibikorwa, Ngabo Brave Olivier mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'itorero rya Zion Temple mu Rwanda, yasabye abanyamatorero kwibuka inshingano bafite mu rugendo rw'isanamitima.

Yagize ati 'Abanyamadini bagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, tutiriwe tuvuga idini runaka murabizi mwese uko abakoloni bazanye idini ariko bakazana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo n'uyu munsi tugifite abayobozi b'amadini bakoze ibyaha bya Jenoside banabihaniwe. Ibyo bigaragaza uruhare rutaziguye mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside aho kubaka umuntu.'

'Isanamitima ni urugendo ujyanamo abantu bitari amagambo meza gusa ahubwo no mu bikorwa. Hari ibikorwa byinshi birimo n'ibiterane by'isanamitima mujya mukora, mukomereze aho ariko ndagira ngo bigere hose.'

Yavuze ko uruhare rukomeye rw'amadini n'amatorero ari ukongera gukebuka bakareba kuri bagenzi babo bakoze ibidakwiriye bakiyemeza gukora ibitandukanye na byo.

Ati 'Isanamitima ivura wa wundi warozwe n'amagambo yambura abantu ubumuntu, ariko noneho ikanavura n'uwabuze ababyeyi, abirukanwe ku kazi…birumvikana niba umututsi yarageze aho yumva koko ko adakwiriye no kubaho, birumvikana ko uyu munsi isanamitima rikwiriye kugira ngo urugendo rujya mu ijuru turujyanemo turandatanye.'

Umukozi ushinzwe Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, Muhigirwa Aaron yasabye abitabiriye uyu muhango ko bakwiye kugira uruhare rukomeye mu guhangana n'abashaka guhakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurandura bivuye inyuma ingengabitekerezo yayo bihereye mu madini.

Manirakiza Divin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavandimwe be bakaba bariciwe mu Kiliziya ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko gusubira mu rusengero ari byo byongeye kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka, asaba abakiri muri ubwo buribwe guhinduka.

Ati 'Umutima wari urushye mu buryo ntashobora kukubwira kuko hari n'igihe nibwiraga ngo ninicara mu kabari nibwo numva ntuje. Hano mu itorero nahuye n'Imana ikora ku mutima wanjye, itorero ryagize umumaro ukomeye kugira ngo nkire ibikomere kuko nabonye umuryango, mbona n'abanyitaho. Kumenya Imana ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni impano ikomeye kuko bituma ubasha gukira vuba ukanababarira vuba'.

Umuvugizi w'Itorero rya Zion Temple mu Rwanda, Tuyizere Jean Baptiste, yavuze ko mu rugendo rw'isanamitima amadini n'amatorero asabwa kuzuza inshingano zirimo kwigisha abayoboke babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, komora imitima, guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwigisha abayigizemo uruhare bahereye mu magereza.

Abanyamadini basabwe gukomeza kunga ubumwe
Abazinutswe insengero bagiriwe inama zo kuzigana kuko bashobora kongera guhembuka
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bacanye urumuri rw'icyizere
Ngabo Brave Olivier yasabye abanyamadini gukomeza umurongo wo gusana imitima
Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhigirwa Aaron yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-bibukijwe-inshingano-zabo-mu-rugendo-rw-isanamitima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)