Abasaga 400 bapfiriye mu myuzure ikaze naho abasaga 41000 bava mu byabo. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiyaga ikaze ndetse nimvura ikaze kuri uyu wagatanu mutagatifu yateje imyuzure ikomeye mu gihugu cya Africa yepfo mu gace ka Kwazulu Natal ku cyambu cya Durban. Iyi myuzure yatumye abasaga 41000 bava mu byabo ndetse nabandi basaga basaga 400 bahata ubuzima.

Nkuko ministeri ishinzwe Ibiza ivuga, abangana na 55 nibo babariwe ko baburiwe irengero mugihe Police ndetse nabakorera bushake bakomeje ibikorwa byubutabazi.

Perezida wa Africa yepfo Cyril Ramaphosa avugako iki kiza Ari cyo cyambere gikomeye igihugu cyimaze guhura nacyo. Akomeza asaba abantu gusengera abarokotse banabihanganisha kubera iki kiza.

Hamaze kubarurwa inzu zisaga 13600 zangiritse mugihe izisaga 4000 muri zo zasenyutse burundu.

Abashinzwe kugenzura ikirere bavugako mu masaha 48 haguye imvura yo ku kigero cya 450 mm ikaba ariyo nyirabayazana wiyi myuzure.



Source : https://yegob.rw/abasaga-400-bapfiriye-mu-myuzure-ikaze-naho-abasaga-41000-bava-mu-byabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)