Umuyobozi Mukuru wa NESA, Bernard Bahati, yatangarije The New Times ko ubu ari itegeko ko abakandida bakoresha indangamuntu muri gahunda yo kwiyandikisha nyamara bamwe bagaragaza ko ntazo bazifite.
Ati 'Indangamuntu ubu ni itegeko kuko ni yo izadufasha kwirinda amakosa ku mpamyabumenyi, umwaka ushize byadutwaye amezi arenga abiri kugira ngo dukosore amakosa ari ku mpamyabumenyi zatanzwe rero turashaka kwirinda ibibazo nk'ibyo.'
Bahati yatangaje ko abakandida barenga 700 nta ndangamuntu bafite ariko ko kugeza ubu 65% muri bo bari mu nzira yo kuzibona.
Ati 'Kwiyandikisha byatangiye amezi make ashize. Ariko, twahaye umwanya abakandida muri iki gihe cy'ibiruhuko kugira ngo bifotoze ku mirenge yabo hanyuma babone indangamuntu. Turi gukorana bya hafi n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ku buryo bakurikirana iki kibazo.'
Yongeyeho ko mu gihe abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya gatatu kuri 18 Mata, abakandida bashobora kwerekeza ku mirenge yegereye amashuri yabo kugira ngo bafotorwe.
Ati "Turamenyesha abayobozi bose b'amashuri yisumbuye, amashuri ya TVET na TTC n'abakandida bigenga gukorana n'abakandida n'ababyeyi babo kugira ngo kwiyandikisha bigende neza, hirindwe amakosa mu ndangamuntu.'
Bahati yijeje abakandida bamwe na bamwe ko bakomeza guhura n'ibibazo byo kubona indangamuntu, ko nta mukandida uzabuzwa kwiyandikisha mu bizamini bya Leta, asobanura ko bazakomeza gukemura ibi bibazo mbere yo gutanga impamyabumenyi.
Ati 'Abakandida bamwe ntibiyandikishije muri système y'imbonezamubano, abandi bafite indangamuntu ariko harimo amakosa mu mazina yabo n'amazina y'ababyeyi babo kandi kugira ngo bikosorwe ni ngombwa guca muri MINALOC ni yo mpamvu bizafata igihe kirekire.'
Yavuze ko hashyizweho uburyo bushya kugira ngo abakandida bose bari mu nzego zitandukanye biyandikishe mu kizamini cy'igihugu.
Mu gihe biyandikishije, bazahita babona ubutumwa kuri telefone igendanwa kugira ngo barebe niba nta makosa yabayemo.