Akubye inshuro 4.6 uwayishinze! Umukire wa mb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu inkuru iri ku Isi yose ni iy'uko umukire wa Twitter, Jack Dorsey, yarushijwe imigabane na Elon Musk usanzwe ari we mukire wa mbere ku Isi. Elon Musk ni umwe mu bagabo Isi ifite bahora bibaza uko akora ndetse n'uko agenzura ibikorwa bye cyane ko afite ibigo birenga 5 kandi ni we byose ubikuriye. Ibi bigo bye harimo n'ikizwi cyane cya Tesla gikora cyane imodoka, akaba ari we ukuriye ikipe y'aba 'Engineers' bagikoramo.

Kuri uyu munsi Elon Musk afite imigabane ingana na 9.2% mu kigo cya Twitter, bikaba bimuhesha ubukaka bwo kuba ari we ufite imigabane myinshi gusumbya abandi bose. Jack Dorsey ni umwe mu bashinze iki kigo ndetse ubu ari no mu ikipe ngari ikiyobora akaba afitemo imigabane igera kuri 2%. Ibi byamugiraga umuntu wa mbere mu bafitemo imigabane myinshi nk'uko ikinyamakuru Bloomberg cyibitangaza hashingiwe ku isoko ry'aka kanya. Gusa uyu munsi Jack akubwe inshuro zigera ku 4.6 mu kigo yishingiye na Bwana Elon Musk. 


Elon Musk Umukire wa mbere ku Isi yaguze imigabane muri Twitter

Kuwa 25 Werurwe 2022 ni bwo Elon Musk yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter abaza abamukurikira kuri uru rubuga bagera kuri Miliyoni 80 niba Twitter itanga ubwisanzure mu kuvuga, maze benshi bemeza ko uru rubuga rudatanga ubwisanzure. Mu matora yakorewe ku rukuta rw'uyu mukire abagera kuri 70.4% bemeje ko nta kwisanzura mu kuvuga babona ku rubuga rwa Twitter.

Iyi ngingo benshi mu ntyoza mu ikoranabuhanga bayigendeyeho bemeza ko ubwo Elon Musk yari kubaza ibi yari ari kumenya uko byifashe kugira ngo abone gushora akayabo kangana na Miliyari 2.89 z'amadorali ya Amerika. Mu minsi micye ishize uru rubuga rwatangaje ko rugiye kuzana ahantu hazajya hatuma abantu bakoresha uru rubuga bakosora ibyo banditse ubusanzwe hatabagaho (Edit button). 

   

Jack Dorsey uri mu kingi za mwamba muri Twitter 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116120/akubye-inshuro-46-uwayishinze-umukire-wa-mbere-ku-isi-elon-musk-uherutse-kunnyega-twitter--116120.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)