Amafaranga y'ishuri ku biga amasomo ya TVET yagabanyijweho 30% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ifite intumbero y'uko mu 2024 abagana TVET bazaba bageze kuri 60%. Kuri ubu ibipimo bigaragaza ko abamaze kuyoboka aya masomo bageze kuri 31,9%.

RTB ivuga ko yasanze mu mbogamizi zituma aya mashuri atitabirwa cyane ari uko ikiguzi cy'uburezi muri TVET kikiri hejuru bitewe n'uko abanyeshuri biga bakora kandi ibikoresho bakenera bikaba bihenze.

Ibyo bikoresho ni byo bituma amafaranga y'ishuri ababyeyi basabwa agenda yiyongera nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi.

Ati 'Kugira ngo tworohereze ababyeyi tunafungure amarembo ku muntu wese ushaka kwiga muri TVET habayeho gushaka ingamba zirimo ko ibyo bikoresho bitangwa na leta.'

Eng. Umukunzi yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari leta yashoye miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda mu kugura ibikoresho bikenerwa mu mashuri ya TVET, yasaranganyijwe amashuri yose ya leta n'ayigenga afitanye amasezerano na leta.

Yakomeje agira ati 'Niba ibigo bibasha kwigurira ibyo bikoresho bivuze ko n'amafaranga ababyeyi batangaga agomba kugira icyo agabanukaho. Byarakozwe, ikaba ari yo mpamvu 30% ikwiye kugabanukaho kandi akaba ari urugendo turi gutangira ruzanakomeza kuko amasomo y'ibanze ya TVET ni amwe mu abarizwa mu cyiciro cy'uburezi bw'ibanze kandi uburezi bw'ibanze muri rusange bwakabaye ari ubuntu.'

Leta ngo izakomeza kongera ingengo y'imari igenewe amashuri ya TVET kugira ngo amahirwe agere ku Banyarwanda bose.

Iyi gahunda ariko ngo ntireba abanyeshuri biga bataha kuko ikiguzi cy'uburezi cyamaze kugabanywa kuri ubu bakaba bishyuzwa gusa amafaranga y'ifunguro rya saa sita n'ubwishingizi.

Nibura amashuri 87 yubatswe umwaka ushize ni ayo muri uru rwego, gahunda yo kugabanya iki kiguzi ikaba ari ho yatangiriye.

Intambwe izakurikiraho ni ukuringaniza amafaranga y'ishuri mu bigo bicumbikira abanyeshuri kubera ko kugeza ubu atangana bitewe n'ibyo ikigo gikenera, porogaramu y'amasomo yacyo n'ibindi ari na byo bigenderwaho mu gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho.

Impuzandengo y'amafaranga y'ishuri ku biga muri TVET ni ibihumbi 99 Frw ku gihembwe kuri buri munyeshuri. Hari abatanga ari hejuru ku buryo bageza ku bihumbi 170 Frw ariko ku biga bataha usanga batanga nk'ibihumbi 30 Frw.

Uko imbogamizi zagiye zigaragazwa zikurwaho ni ko abagana aya mashuri baziyongera nk'uko Eng. Umukunzi yakomeje abisobanura.

Ati 'Imbogamizi twagiye tugaragarizwa mu bukangurmbaga turimo ni uko abenshi babura uko bagana ayo mashuri kubera ko ikiguzi cyasaga n'aho kiri hejuru kikabagora, ubwo iyo mbogamizi yo ivuyeho kandi tuzagenda twongeramo uburyo bwo korohereza ababyeyi cyane. Hamwe n'ubu bushake n'ubukangurambaga tumazemo iminsi twizeye ko urubyiruko rugana aya mashuri ruziyongera cyane.'

Guteza imbere imyigishirize y'amasomo ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro ni imwe mu ntego za guverinoma y'u Rwanda zigamije kwihutisha iterambere (NST1).

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko Leta izakomeza kongera ingengo y'imari igenewe amashuri ya TVET kugira ngo amahirwe agree ku Banyarwanda bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-y-ishuri-ku-biga-amasomo-ya-tvet-yagabanyijweho-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)