Amagambo yuje urukundo rwinshi wabwira uwo wihebeye akaryoherwa cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hano hari amagambo amwe n'amwe y'imitoma yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima mu gihe muganira.
Mugihe muganira, mubwire uti:

1.Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
2. Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
3. Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe
4.Urukundo rwawe rwarantwaye
5.Nabaye nk'umusazi kubera wowe
6. Sinshobora guhagarika kugutekerezaho
7.Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
8.Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
9.Iyo turi kumwe numva ntekanye
10.Namaze kuvumbura urukundo rw'ukuri muri wowe
11.Nkunda kuganira nawe
12.Nkunda uburyo unkunda
13.Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye
14.Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
15. Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n'ibitekerezo byanjye byose
16.Nzajyana nawe ku mpera z'Isi mu gihe uzaba ukinkunda
17. Sinshobora kukurutisha amafaranga n'izahabu
18. Nzemera guca mu bikomeye n'ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
19.Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka
20.Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha
21.Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w'umunsi ukundi.

22.Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza



Source : https://yegob.rw/amagambo-yuje-urukundo-rwinshi-wabwira-uwo-wihebeye-akaryoherwa-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)