Miss Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w'u Rwanda 2019 yikuye mu buyobozi bwa bw'ubuvugizi muri Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda .
Kuri uyu uyu 19 Mata Ubuyobozi bw'irushanwa rya Miss Rwanda(Rwanda Inspirational Back Up), bunyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter bwasohoye itangazo rivuga ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umukozi wabo. Bagize bati 'Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n'umuryango wa Miss Rwanda.'
🚨NOTICE
We would like to inform the general public that Miss @NimwizaMeghan has departed Miss Rwanda organisation. We are very appreciative for all the hard work that she has done for us as the Director of Communications. We wish her the best of success in all future endeavors. pic.twitter.com/NaK4CkPnkQ
â" Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) April 19, 2022
Ubuyobozi bw'iri rushanwa bwashimye Nimwiza Megha ku murava n'umuhate yagaragaje mu kazi ka buri munsi n'uko yitwaye mu nshingano zo kuvugira iki kigo. Bamwifuriza amahirwe masa mu byo yerekejemo. Ntihatangajwe icyatumye atandukana na Miss Rwanda Organisations.
Miss Nimwiza Meghan ntakiri mu bakozi ba Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda
Miss Nimwiza yari umuvugizi wa Miss Rwanda kuva muri 2021