Amina Muaddi ukora muri Fenty Brand ya Rihanna yahakanye amakuru avuga ko aryamana A$AP Rocky. Inshuti za hafi za Rihanna na A$AP Rocky nazo zemeza ko aya makuru ari ibihuha
Amina yagize ati: 'Nahoze nizera ko amakuru y'impuha aba ku mbuga nkoranyambaga nta gisubizo aba akeneye, ariko naje gusanga ko izi nkuru z'impuha zikwiye kwimwa amatwi.'
Yungamo ati: 'Nyamara mu masaha 24 ashize nibukijwe ko tuba mu muryango mugari ushobora kuvuga no guhererekanya amakuru utitaye ku mvano yayo, kandi ibyo nta herezo bifite muri ubu buzima.'
Yongeraho ati: 'None rero mfite kuvuga kuko amakuru yatangajwe sinjye areba njyenyine ahubwo afite aho ahuriye n'abantu nubaha kandi nkunda rero ntakwiye guhabwa urubuga kuko nta kuri kuyarimo.'
TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko atari Amina Muaddi wenyine uhakana iby'iri cana inyuma, ahubwo n'inshuti za hafi za A$AP Rocky na Rihanna zemeza ko aya makuru ari ibihuha.
Amina yatangaje ibi asubiza ibyavugwaga ko aca inyuma Nyirabuja Rihanna, ndetse ko byanatumye uyu muhanzikazi atandukana na A$AP Rocky.
Amina asanzwe ari inshuti ya Rihanna, akaba n'umukozi we utunganya ibishushanyo by'uko inkweto zikorwa muri Fenty Brand.
Ibi bibaye habura igihe gito ngo Rihanna abyare imfura ye na A$AP.
Â
Source : https://yegob.rw/amina-muaddi-yahakanye-gusenyera-rihanna-avugwaho/