Ange Bae wabyinishije Timaya akamuha amafaran... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ange Bebe wahawe amafaranga ibihumbi 300Frw na Timaya ku rubyiniro nyuma yo kunyurwa n'imiterere y'uyu mukobwa n'uburyo abyinamo ajyanisha n'indirimbo, akanatangaza ko azamwifashisha mu mashusho y'indirimbo, agiye gushyira indirimbo ye ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yagize ati:'Ndahamanya n'umutima wanjye ko igihe nategereje kuva mu bwana ari iki ngiki ngo ninjire mu muziki by'umuga, mpe abanyarwanda ibyishimo binyuze mu mpano yanjye kandi nshimira buri umwe washyigikiye unashyigikira, kandi mboneraho kubamenyesha ko  indirimbo yanjye 'Do Not' izajya hanze kuri uyu wa kabiri tariki 19.'

Akomeza agira ati:'Gushyira hanze indirimbo ku muhanzi ni ikintu kimwe kandi umuntu aba yayikoreye abakunzi b'umuziki nyarwanda, bishimisha rero iyo ugize abakwereka ko bagushyigikiye. Nizeye ntashidikanya kandi nzababona kuko kuva ku munsi wa mbere bakomeje kunyereka ko banshyigikiye.'

Mu busanzwe Ange Bebe kuva mu buto bwe yakoraga kandi akanakunda umuziki mu rusengero dore ko se ari umupasiteri muri ADEPR, ariko noneho yaje no kujya mu ishuri ryawo ku Nyundo aho yasoreje mu mwaka wa 2020, kuri ubu akaba yaranabonye abamufasha mu muziki barimo Manager we utuye muri USA.

Mu masaha mbarwa araba ashyize hanze indirimbo ifite amashusho yatunganijwe na Fayzo Pro n'amajwi yatunganijwe na Ayo Rash

Yakunze umuziki kuva mu bwana

Igirataramo cya Timaya cyasize yanditse amateka akomeye

Se umubyara ni pasiteri


Wamukurikira ku mbuga nkoranyambaga hose ni Ange Bebe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116393/ange-bae-wabyinishije-timaya-akamuha-amafaranga-yateguje-indirimbo-yise-do-not-116393.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)