Bimwe mu bihungu by'u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u Burusiya bitari gushyirwa mu bikorwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tarriki ya 2 Mata nibwo Minisitiri w'Intebe wa Pologne, Morawiecki yavuze ko uburyo ifaranga ry'u Burusiya rikomeje kuzahuka, bigaragaza ko ibihano u Burusiya bumaze gufatirwa n'Ubumwe bw'u Burayi (EU) na Leta zunze ubumwe za Amerika bitarimo gukora icyo byashyiriweho.

Yavugiraga ku kigo cyakiriye impunzi nyinshi zo muri Ukraine mu gace ka Otwock, hafi y'umujyi wa Warsaw nk'uko RT yabitangaje.

Ni ibihano byari bigamije gushyira u Burusiya mu muhezo ntibubashe gukorana ubucuruzi n'ibindi bice, ku buryo ubukungu bwabwo bwagombaga kugwa hasi.

Ntabwo birimo kugenda uko bibwiraga, ndetse Perezida Vladmir Putin aheruka gutegeka ko ibihugu bitari inshuti z'u Burusiya, kugira ngo bibone gaz bigomba kujya biyigura mu ma Ruble, ifaranga rikoreshwa mu Burusiya.

Ibyo bihugu ngo bigomba gufunguza konti muri Gazprombank ikajya ibifasha kuvunjisha amadolari yabyo cyangwa amayero, bikabona ama-Ruble.

Bivuze ko nibikorwa, ibyo bihugu bizaba bitagishoboye gufatira ibihano iyo banki, kubera ko izaba ibifasha kugura gas mu Burusiya.

Minisitiri w'Intebe Morawiecki yavuze ko urugero rw'uburyo ibihano bafashe bidakora, ari ukuntu agaciro ka Ruble gahagaze ku isoko ry'ivunjisha.

Yakomeje ati "Ruble ku isoko ry'ivunjisha yasubiye ku gaciro yari iriho mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine. Ibi bivuze iki? Bivuze ko ingamba zose zafashwe mu bukungu, serivisi z'imari, ingengo y'imari n'ifaranga, zitakoze nk'uko abayobozi babyifuzaga. Ni ngombwa kubivuga mu ijwi riranguruye."

Ku bwe, ngo hakwiye ibihano birenze ibyafashwe niba bashaka ko bigira icyo bibwira Putin.

Uyu mugabo aheruka no kwandika kuri Twitter ati "Ibihano bishyirirwaho guhagarika Putin. Niba bitabikora, ubwo nyine ntibihagije!"

Ubwo uburengerazuba bw'Isi bwatangiraga gufatira ibihano u Burusiya, agaciro ka Ruble kasubiye inyuma mu buryo butigeze bubaho mu mateka, kagera ku 132 ku idolari rimwe na 147 ku iyero (Euro).

Kugeza mu mpera za Werurwe Ruble yazamuye agaciro ku buryo yagurwaga 85 ku idolari na 93 ku iyero, igiciro kijya kungana n'icya mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine.

Mu gihe u Burayi bukomeje kwikoma u Burusiya ndetse bukabukomanyiriza mu bucuruzi, icyo gihugu gikomeje gutsura umubano ku rwego rwo hejuru n'ibihugu by'u Bushinwa n'u Buhinde bifite isoko ry'abaturage miliyari 2.7.

Ndetse u Buhinde buheruka kwemera kugura peteroli nyinshi cyane yo mu Burusiya, ku giciro gihendutse.

Hagati aho intambara irakomeje hagati y'u Burusiya na Ukraine, ubu imbaraga nyinshi zerekejwe ku bice byo mu burasirazuba bizwi nka Donbas.

U Burusiya busaba Ukraine kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko itazinjira mu ihuriro rya gisirikare rya Leta zunze Ubumwe za Amerika n'u Burayi (NATO) intambara ikabona guhagarara.

Gushaka kujyamo ngo bibangamiye umutekano w'u Burusiya nk'igihugu.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bimwe-mu-bihungu-by-u-burayi-byatangiye-kuvuga-ko-ibihano-byafatiwe-u-burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)