Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022, ubwo abakozi n'ubuyobozi bwa BK bashyiraga indabo ku rwibutso ruriho amazina y'abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku cyicaro gikuru cyayo.
Uyu muhango wakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'Abatutsi biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese, cyane ko abakozi ba BK bakwiye kujya bazirikana bagenzi babo bishwe.
Ati 'Kwibuka ni inshingano ntabwo ari umuhango uba umunsi umwe cyangwa mu kwezi kwa kane, twebwe nk'abakozi ba BK ni inshingano zacu kwibuka abantu batanze umusanzu wabo mu kubaka ikigo dukoramo bishwe urw'agashinyaguro.'
Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye BK Group Plc kuba ifata umwanya ikibuka abazize Jenoside n'uburyo idahwema kwita ku barokotse.
Ati 'Turabashimira cyane kuba mwateguye iki gikorwa cyo kwibuka kuko ni indangagaciro nziza, turabashimira kandi ko muhora mutegura iki gikorwa kandi mukita ku bacitse ku icumu.'
Ku ruhande rw'uhagarariye imiryango y'abazize Jenoside bakoraga muri BK, Murengerantwali Athanase, yashimye iyi banki kuba izirikana ababo bishwe avuga ko bibaha icyizere cy'ejo hazaza.
BK Group Plc yibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe u Rwanda n'Isi yose biri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe.