Umuhanzi w'Umunyamerika Britney Spears yemeje ko ari muri gahunda yo kwandika igitabo, ahamya atyo amakuru yari aherutse gutangazwa mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko ashaka kwandika igitabo ku buzima bwe kivuga kuri byose nta cyo aciye ku ruhande.
Spears yatangaje iyo nkuru mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ku wa mbere nijoro.
Uyu muririmbyi yavuze ko icyo gitabo kizavuga ku bintu bibabaje byo mu buzima bwe 'ntigeze nshobora kuvugaho mu buryo bweruye'.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, umucamanza yasoje uburyo bwo kumugenzura bwo mu rwego rw'amategeko, mu gihe cy'imyaka irenga icumi bwagenzuraga byinshi mu bijyanye n'ubuzima bwe.
Mu 2008 ni bwo Spears yari yashyizwe muri ubwo buryo bwo kumugenzura bwakorwaga na se Jamie Spears, ubwo uyu muhanzi yari afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.
Uko kumugenzura kutavugwaho rumwe kwemereraga se kugira ububasha ku mari ye no ku byemezo ku buhanzi bwe, ndetse no ku byemezo bikomeye by'ubuzima bwe bwite, nko gusura abahungu be b'ingimbi no kuba yashobora kongera gushaka umugabo.
Nubwo uyu muhanzi atigeze ahishura igihe icyo gitabo gishobora kuzasohokera cyangwa inzu y'ubwanditsi izagisohora, mu kwezi kwa kabiri urubuga rw'amakuru Page Six rwatangaje ko yagiranye amasezerano y'agaciro ka miliyoni 15 z'amadolari y'Amerika n'inzu y'ubwanditsi Simon & Schuster yo kwegeranya ibijyanye n'ubuzima bwe, ubuhanzi bwe n'umubano we n'umuryango we mu gihe na nyuma y'uburyo bwo kumugenzura.
Spears yanditse ko igikorwa cyo kwandika igitabo cyamurebeye 'umukiro [gukira] n'ubuvuzi', nubwo yongeyeho ko byamubereye ibintu bigoye kongera kugaruka ku bihe byashize byo mu buzima bwe.
Uyu muhanzi w'imyaka 40 yongeyeho ko yakoresheje 'uburyo bwa gihanga [burimo ubwenge]' mu kwandika icyo gitabo.
Ariko yanibasiye nyina na murumuna we, abashinja 'kwishimisha [kwinezeza] bandika ibitabo byabo bwite mu gihe ntanashoboraga kubona igikombe cy'ikawa cyangwa ngo ntware imodoka yanjye'.
Spears amaze igihe ari mu makimbirane ku mugaragaro na murumuna we Jamie Lynn, kuva uyu yagaragara mu kiganiro 'Good Morning America' mu rwego rwo kumenyekanisha igitabo cye cyitwa 'Things I Should Have Said'.
Icyo gitabo kivuga ku nkuru y'ubuzima bwe bwite, no ku mpanuka yo mu mwaka wa 2017 yari igiye guhitana umwana we w'umukobwa, umubano we na Britney ndetse n'uruhare yagize mu buryo butavugwaho rumwe bwari ubwo kugenzura uwo muririmbyi.
@BBC
The post Britney Spears agiye kwandika igitabo ku buzima bwe kivuga byose ntacyo aciye ku ruhande appeared first on IRIBA NEWS.